Parimehutu ni yo yabaye isoko ya Jenoside - Minisitiri Dr. Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko Politiki ya Parimehutu, ari yo yashinzemo imizi y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr Bizimana ashyira indabo ku Rwibutso
Minisitiri Dr Bizimana ashyira indabo ku Rwibutso

Dr. Bizimana yabitangarije i Kabgayi mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagaragaje ko Kabgayi ifite umwihariko w’uko ari ho Parimehutu yoretse u Rwanda yavukiye, ikanahatangiriza politiki y’amacakubiri n’urwango ku Batutsi.

Avuga ko umugambi wo gutsemba Abatutsi watangiranye n’abakoloni ku nyungu zabo zo gutanya Abanyarwanda, ariko na bamwe mu Banyarwanda ubwabo bashinga amashyaka ya Politiki ashingiye ku moko nka Parimehutu na Aprosoma, aho bumvaga ko Umuhutu ari we Munyarwanda wenyine.

Yifashishije ingero, Minisitiri Bizimana asobanura ko uwitwa Rwasibo Jean Baptiste wanabaye Perefe muri Gikongoro wari umuparimehutu, yanditse inyandiko ku ya 17 Ugushyingo 1959, agaragaza impamvu Abatutsi bishwe.

Imbiri yabonetse na yo yashyinguwe mu cyubahiro
Imbiri yabonetse na yo yashyinguwe mu cyubahiro

Iyo nyandiko yashimagizaga ko rubanda nyamwinshi y’Abahutu bishe ibikomerezwa by’Abatutsi, kubera ubwirasi bwabo n’ubwoba bw’uko Abatutsi bashora kuzihorera, yanditse kandi ko Abatutsi badakwiye kongera gusubira mu byabo.

Avuga ko iyo nyandiko yarimo impamvu zateye ubwicanyi aho yasobanuraga ko Abahutu bifuzaga gukemura ku buryo budasubirwaho ikibazo cy’umutwaro w’Abatutsi, ibyo byose bikaba ari imizi y’ingengabitekerezo ya Jenoside yakomeje kuranga abayobozi kugeza 1994.

Rwasibo kandi yanditse ko Abatutsi bose bavanwa mu butegetsi bw’Ubwami, gushaka Abahutu babasimbura, no guteganya uko Abatutsi basigaye mu nzego bazirukanwa, naho mu bucamanza hagashyirwamo Abahutu, gutuza impunzi no gushyiraho igice cy’Abatutsi, ibyo bigategurwa kandi bigashyirwa mu bikorwa mu ibanga.

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko uko ari nako byaje kugenda Abatutsi batwarwa za Rukumberi, na Bugesera, ibyo bikaba biri mu ngingo zigize icyaha cya Jenoside kuko byakozwe hifuzwa ko bagirirwa nabi.

Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku rwibutso rwa Kabgayi
Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku rwibutso rwa Kabgayi

Politiki ya Parimehutu yakumiriye Abatutsi mu mashuri hagamijwe kubirukana mu butegetsi

Abatutsi kandi bakumiriwe mu mashuri aho manifesite ya gatatu ya Parimehutu yo mu 1964, yagaragaje ko guhera mu 1959 iryo shyaka ryishimiye kwinjiza Abahutu mu mashuri yisumbuye, no gukora ibyangombwa byose byo kuzuza amatwara ya 1959 yari agamije kwica.

Mu 1969 nyuma y’imyaka itanu, nabwo manifesite ya kane ya Parimehutu yasohotse igaragaza ko iryo shyaka ryari ku butegetsi rigamije ishema rirebera Igihugu cya Gahutu, bisobanuye ko Abatutsi nta burenganzira bari bagifite mu Gihugu.

Agira ati “Ibyo byakorwaga n’ishyaka riri ku butegetsi, barobanurwaga hagamijwe kuzabica kabone n’ubwo byari bitarakorwa, ibyo byanavugwaga na Kayibanda aho mu 1967, ku munsi w’abakozi yavuze ijambo abwira abakozi bose ati aho gahutu ari hose akaba atarajijuka birambabaza nkamufasha uko nshoboye kose”.

Bafashe umunota wo kunamira abaruhukiye mu rwibutso rwa Kabgayi
Bafashe umunota wo kunamira abaruhukiye mu rwibutso rwa Kabgayi

Ibyo ngo bisobanuye ko yahezaga mu myumvire n’imvugo Abatutsi, kandi byagaragazaga uko Jenoside iri gutegurwa kugeza ubwo mu 1973, Parimehutu yakomeje kwigizayo Abatutsi, bikagaragarira aho muri uwo mwaka uwari Minisitiri w’uburezi, Harerimana Gaspard yanditse amabwiriza ayoherereza ba Perefe abasaba gutoranya abanyeshuri bahabwa za buruse.

Iyo baruwa yarimo amafishi y’amabanga yagombaga kuzuzwa hakurikijwe ubwoko n’aho baturuka, nabo bagasabwa gusinyaho banagaragaza iby’irangamuntu yuzuye, ayo mafishi iyo yagezwaga muri Minisiteri y’Uburezi, ay’Abatutsi yashyirwaga ku ruhande.

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko ubwo Habyarimana yafataga ubutegetsi, we yashyizeho itsinda ry’abajyanama rigizwe n’abasirikare batatu ku bujyanama kuri gahunda ziri mu gihugu, aho mu burezi mu mwaka wa 1975 bamugiriye inama igaragaza ko nyuma ya kudeta, Abatutsi bongeye kubura umutwe.

Minisitiri dr. Bizimana asobanura ko Parimehuti igaragaza uruhare rutaziguye mu gutegura Jenoside
Minisitiri dr. Bizimana asobanura ko Parimehuti igaragaza uruhare rutaziguye mu gutegura Jenoside

Icyo gihe ngo hari Abatutsi batangiye kwiteza imbere barakira, batangira gusubirana imitungo yabo, kuko bari bazi ko hagiyeho Leta izabarindira umutekano nk’abandi Banyarwanda, nyamara abo bajyanama basabye Habyarimana gushyiraho uburyo bwo kubikosora mu mashuri Abatutsi bagakumirwa ntibarenge 10%.

Ibyo byatumye habaho politiki y’irondakarere aho abanyeshuri bahabwaga imyanya hakurikijwe umubare w’abaturage batuye Perefegitura runaka.

Icyakora habayeho irengayobora aho Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri bigeneraga imyanya 60% abandi bakagabana isigaye, urugero ni aho mu 1989, Gisenyi yagombaga kubona imyanya yisumbuye 689, hakurikijwe abaturage bahari, ariko iza kurengerezwaho imyanya 396.

Icyo gihe Butare itarumvikanaga na Gisenyi yagombaga kubona imyanya 836 ariko yamburwaho imyanya 140, ari nayo yajyanywe ku Gisenyi na Ruhengeri, iryo rondakarere rikaba ryaratonesheje ku buryo bukabije Abanyagisenyi na Ruhengeri.

Ijoro ryo Kwibuka i Kabgayi
Ijoro ryo Kwibuka i Kabgayi

Ubu hariho Igihugu cyiza kizira ivangura

Minisitiri Bizimana avuga ko amateka ya kera ari ho inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi ishingiye, ariko ubu hari Igihugu giha uburenganzira buri wese, gahunda zihamye z’imiyoborere ziha amahirwe buri wese.

Agira ati “Uyu ni umwanya wo kugira ngo buri wese agire impinduka muri we, gufasha ubuyobozi kubaka Igihugu, kuko cyubakwa na buri wese abantu bashyize hamwe, kuba umwe bigomba kuba intego, abakomoka ku bakoze Jenoside bagakosora ibyo ababyeyi babo bakoze”.

Avuga ko Kwibuka ari ugufatira amasomo mu byabaye, atari uguhembera umujinya, agasaba gukomeza, kuzirikana ababyeyi n’inshuti, no guharanira ko Igihugu Abanyarwanda bifuzaga kirushaho kuba cyiza.

Urubyiruko rw'abanyeshuri rwitabiriye Kwibuka
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwitabiriye Kwibuka

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, avuga ko Abatutsi barokokeye i Kabagayi babonye ababo bicwa urw’agashinyaguro, babonye ibirenze ubwenge bwa muntu, bivuze ko abarokotse Jenoside bagifite ibikomere bibisi.

Avuga ko icyiciro cya nyuma cya Jenoside cyo kuyihakana ari cyo gihangayikishije cyane abarokotse, icyakora kuba bafite Igihugu, bikaba bibaha icyizere cyo kubaho mu buzima bamaze igihe batabona nk’uburenganzira bwabo.

Agira ati “Turishimira ko uretse uyu mwanya udufasha gukira ibikomere, twanashyiriweho ‘Ndi Umunyarwanda’ n’izindi gahunda zo kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge, butuma tubona amakuru y’aho imibiri y’abacu yajugunywe, no kuba abakoze Jenoside bagira intambwe batera bagasaba imbabazi kandi bakazihabwa”.

Avuga ko kwibuka Twiyubaka ari inshingano za bose ariko kwiyukabaka bikaba urugendo, aho buri byiciro birimo ibigo byigenga n’abikorera, bagira uruhare mu gutuma abarokotse Jenoside biyubaka, ibyo bikaba bigomba gukomeza kugirwamo uruhare n’urubyiruko rwamagana abakomeje kugoreka amateka ya Jenoside.

Asaba ko urwibutso rwa Kabgayi rwarushaho gushyirwamo ibijyanye n’amateka ya Jenoside i Kabgayi, kuko uko iminsi ishira haboneka andi mateka mashya akaba akwiye gushyirwa mu buryo urusuye wese ashobora kuhagera akabasha kuyasobanurirwa.

Habanje ijoro ryo Kwibuka
Habanje ijoro ryo Kwibuka

Minisitiri Bizimana avuga ko i Kabgayi ari ho hari inkambi y’Abatutsi benshi barokotse, ubwo Inkotanyi zagwaga gitumo abicanyi bataranoza umugambi wabo wo kubatsemba ku itariki ya 02 Kamena 1994, maze Abatutsi bari muri iyo nkambi bongera kubona ubuzima.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi, hanashyinguwe imibiri isaga 20 yabonetse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka