Bakoze ikoranabuhanga ryo muri telefone rifasha mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere

Kampani yitwa Isaro Econext yiyemeje kurwanya ibyuka bihumanya ikirere, yakoze porogaramu (application) yo muri telefone yitwa Isaro App izajya ifasha abayifashishije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Nk’uko bivugwa na Christian Gasaro uyobora iyi kampani, iyi application ikoze ku buryo ishobora kwifashishwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo.

Agira ati "Buri gikorwa dukora ku isi kizamura ibyuka bigera mu kirere bikahakora icyo twakwita igisenge gituma imirasire y’izuba iza ku isi itabasha gusubira hejuru nk’uko byagombye kugenda. Ibyo bituma isi ishyuha bityo n’ikirere kigahindagurika, bigatera Ibiza."

Yungamo ati "Isaro app twakoze irimo inyigisho 51 zizajya zibutsa abantu ibikorwa bakora mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Urugero nko kugenda n’amaguru cyangwa kwifashisha igare aho kugenda na moto, kuzimya itara mu cyumba utarimo, gucomora telefone igihe yuzuye, n’ibindi..."

Aha Gasaro asobanura ko iyo itara ricanye cyangwa telefone icometse ku muriro hari umwuka usohoka ukajya mu kirere, ku buryo kuricana cyangwa gucomeka igihe ari ngombwa gusa byagabanya wa mwuka.

Atanga n’urugero kuri moto yifashisha amavuta n’iyifashisha amashanyarazi avuga ko iyifashisha amavuta isohora garama 109 ku rugendo rwa kilometero, ku buryo iyo ikoze urugendo rwo kugenda no kugaruka ku birometero 8 iba yohereje ikilo kirenga cy’ibyuka bihumanya, mu kirere.

Nyamara moto yifashisha amashanyarazi yo, ngo isohora garama 15 z’ibyuka kuri kilometero, ku buryo aho moto y’amavuta isohora ikilo cy’ibyuka bihumanya, yo ihasohora garama 100 zonyine.

Isaro App rero ngo izajya ifasha uyikoresha kugenda abona amanota biturutse ku gikorwa yakoze cyo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, azajya amuhesha ubwasisi mu kugura bimwe mu bikoresho bikoze mu buryo bitangiza ibidukikije, urugero nk’uburoso bw’amenyo bukoze mu giti cya bamboo n’ibindi bigenda bikorwa mu rwego rwo guca intege inganda zikora ibyangiza ibidukikije, nk’ibikoze muri pulasitike.

Gasaro avuga ko Isaro App izamurikwa mu kwezi kwa Kanama 2022. Kuri ubu baracyashakisha abaterankunga bazafasha mu gutuma haboneka ubushobozi bwo gutanga ibihembo ku bitabiriye ibikorwa bigabanya ibyuka byangiza ikirere.

Kugeza ubu Isaro App iracyari mu Cyongereza, ariko ngo hari gushakwa uko yashyirwa no mu Kinyarwanda, n’ubwo ikoze ku buryo bworoheye buri wese kumva ubutumwa itanga.

Kampani Isaro Econext ubu yashyizeho n’amakarita yo gukina arimo biriya bikorwa 51 byo kugabanya ibyangiza ikirere. Iteganya ko udafite telefone yo mu bwoko bugezweho (smartphone), ari na yo izajya yifashishwamo iriya application, yakwifashisha amakarita.

Abakoze iyo porogaramu bavuga ko Abanyarwanda baramutse bitabiriye gukurikiza izo nama 51, ibyuka bihumanya ikirere byagabanukaho 90%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urugendo rugana ku igabanuka ry’ibyuka bihumanya ikirere ntiruzigera rugerwaho tudakoreye hamwe. ISARO Econext mwarakoze gutekereza ku cyo umuntu ku giti cye yakora ari byo bizafasha isi kubaho ikindi gihe kuko nta yindi si dufite. Ni aha buri wese ngo afate intambwe zigana ku ntego.

Byiringiro Moise yanditse ku itariki ya: 4-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka