Ndimbati yasinye amasezerano yo kwamamariza ‘Sky Drop Industries’

Jean Bosco Uwihoreye uzwi ku izina rya Ndimbati muri filimi y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’, yasinye amasezerano n’uruganda Sky Drop Industries rukora inzoga, kujya arwamamariza mu gihe cy’umwaka.

Ndimbati agiye kwamamariza uruganda rukora inzoga
Ndimbati agiye kwamamariza uruganda rukora inzoga

Lucky Murekezi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Sky Drop Industries, avuga ko kugira ngo Ndimbati atorerwe kwamamariza uru ruganda bakoreshe tombola mu bacuruzi barangura inzoga za Gin zikorwa n’uru ruganda, mu bantu 100 muri bo 60 batoye Ndimbati nk’umwe wabamamariza ibicuruzwa byabo bikagurwa.

Murekezi avuga ko mu bakozi bagera kuri 20 b’uru ruganda bababwiye gutora, abagera kuri 15 muri bo batoye Ndimbati abandi 5 batora abandi bakandida.

Ati “Ubu Ndimbati ni umufatanyabikorwa wacu kuko ubu twamaze gusinyana amasezerano na we, yo kutwamamariza mu gihe kingana n’umwaka ariko aya masezerano ashobora kuvugugurwa”.

Ku bijyanye n’amafaranga azajya ahembwa ntibifuje kuyatangaza, keretse Ndimbati ubwe ashatse ko bivugwa.

Ndimbati yishimiye iki gikorwa cyo kwamamariza uru ruganda avuga ko ari umugisha kuri we, ndetse no ku muryango nyarwanda kandi ko azabikora neza agatanga urugero rwiza kugira ngo akureho icyuho cy’isura mbi yatumye agera mu nkiko.

Ati “Nabyita umugisha kuri jyewe kuko nzashishikariza abaturage bangiriye ikizere bakantora, kwinywera kuri ibi binyobwa, gusa nzaboneraho no kwigisha abana bato batarageza imyaka 18 kutanywa inzoga kuko ari bibi kandi bihanwa n’amategeko, mbwire n’abantu bakuru ko bibujijwe guha umwana muto inzoga”.

Ndimbati agizwe umwe mu bamamariza uru ruganda mu gihe Leta y’u Rwanda iri mu bukanguramaga bubuza abantu guha abana bato bari munsi y’imyaka 18 inzoga, kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo akaba yizeza umusanzu we muri ubu bukangurambaga aho biri ngombwa.

Urwo ruganda rwubatse mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, mu Kagari ka Karumuna, rwenga inzoga zo mu bwoko bwa Gin.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka