Umugore arashinja Drake kumusohora mu nzu nabi nyuma yo kugirana ibihe byiza

Drake yamaganye icyo yise ibihuha aho umugore yavuze ko yamusohoye mu nzu nabi bamaze kugirana ibihe byiza, ariko uwo mugore akavuga ko yatangiye gukubitwa na Drake amusohora ari na ko umugore amufata amashusho.

Uyu muririmbyi w’umunya Canada, abinyujije kuri Instagram tariki 28 Ukuboza 2022 yahakanye ibyashyizwe hanze n’uwo mugore muri video yashyize kuri Tik Tok.

Drake yaranditse ati “Ntitwigeze duhura. Ntitwigeze tuvugana. Nta n’aho twigeze tujyana”.

Yongeraho ati “Ndizera ko abantu batangiye kujya bakora n’ibirenze ku buzima bumwe twahawe, ibi bintu birababaje”.

Muri video ye kuri Tik Tok, uyu mugore avuga ko Drake yahise amwandikira ubwo umukobwa yamaraga gushyira ubutumwa kuri Instagram ye yambaye utwenda tw’imbere.

Avuga ko batangiye kuganira, bikanarangira Drake amutegeye indege ngo umugore ajye kumureba. Gusa ngo mbere y’uko ibintu bizamba hagati y’aba bombi, uyu mugore avuga ko Drake yabanje kumusinyisha amasezerano azwi nka NDA (Non-Disclosure Agreement) ko ibintu bizaguma hagati yabo bombi.

Yavuze ko Drake yakomeje kumuhata ibibazo byinshi birimo kumubaza niba yifuza kubyara, agakomeza avuga ko bakomeje kunywa no kwishimana ngo kugeza n’aho bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uyu mugore avuga ko Drake yarakajwe n’uko yatangiye kumufata amashusho, ahera ko amwambura telefone ye anamuvana ku gitanda cye ikubagahu.

Amashusho yashyizwe hanze n’uyu mugore yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, gusa yaje gusibwa nyuma y’aho Drake agiriye mu biganiro n’uyu mugore umushinja ibyo yise umwanda.

Gusa uyu mugore ashimangira ko afite ibimenyetso ko ibyo avuga kuri Drake ari ukuri!

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka