Amasazi y’umukara azagabanya igiciro cy’ibiryo by’amatungo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiratangaza ko nyuma y’uko ibiryo by’amatungo bikomeje guhenda, cyatangiye kwigisha aborozi uburyo bwo kugaburira amatungo yabo bitabahenze.

Amasazi y'umukara yororerwa mu mwenda ukozemo utuyungiro duto nk'utw'inzitiramibu
Amasazi y’umukara yororerwa mu mwenda ukozemo utuyungiro duto nk’utw’inzitiramibu

Ubwo buryo burimo gusimbuza indagara (injanga) zongerwa mu binyampeke, hagakoreshwa amasazi y’umukara, gusimbuza ibyatsi imigozi y’ibijumba, no gukoresha uburyo bwo gutera impeke mu mazi zikabyara ubwatsi n’imizi bigaburirwa amatungo (Hydroponics).

Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RAB ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange, avuga ko Leta yasanze kunganira umworozi mu kugaburira amatungo atari igisubizo kirambye, kuko ibyateye izamuka ry’ibiryo by’amatungo birimo n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, kandi ko ntawamenya igihe iki kibazo kizakemukira.

Uyu muyobozi avuga ko Leta yahisemo gukora ubushakashatsi bwatuma umworozi w’amatungo magufi abona ibiryo byujuje intungamubiri kandi bigatanga umusaruro kuri ayo matungo, akarya neza bityo akaniyongera.

Amasazi y’umukara na yo asimbura indagara zavangwaga mu biryo by’amatungo

Umworozi witwa Niyotwambaza Mary worora inkoko avuga ko yorora amasazi mu rwego rwo kugabanya igiciro ku buryo yikorera imvange y’ibiryo bikagabanya igiciro, kuko ikilo cyamuhagaragara 660frw, ubu yorohewe kikagera kuri 405 ku nkoko ntoya, na 375frw ku nkoko zimaze gukura.

Umworozi wo mu Karere ka Bugesera watangiye korora amasazi y'umukara
Umworozi wo mu Karere ka Bugesera watangiye korora amasazi y’umukara

Agira ati “Urumva ko amafaranga yagabanutseho ari menshi, kuva kuri 665frw kugera kuri 375frw urumva ko ari menshi yagabanutseho”.

Avuga ko yatangiye agura amagi y’isazi kuri RAB agahabwa n’amahugurwa, ubu akaba yiyororera amasazi, kandi yatangiye koroza n’abandi akaba asanga ubwo buryo buzagabanya igiciro kandi amatungo agakura cyane.

Avuga ko igarama imwe y’amagi y’isazi ishobora kuvamo ibiro bitanu by’isazi, zikaba zisimbura indagara zavangwaga mu zindi mpeke, ndetse n’ingano ya soya yongerwaga mu biryo by’inkoko n’ingurube.

Agira ati “Igarama y’amajyi y’isazi nyigurisha 2000frw, yakura akavamo ibiro bitanu kandi mu biro 100 by’ibiryo aho washyiragamo soya ibiro 20 ushyiramo ibiro bitanu, ukongeramo ibiro 10 gusa by’amasazi y’umukara, indagara ukazireka, biba byujuje intungamubiri cyane”.

Hydroponics iba igizwe n'ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n'ibirinda indwara kandi hatewe urubuto rumwe
Hydroponics iba igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara kandi hatewe urubuto rumwe

Yongeraho ko amatungo yagaburiwe iyo mvange akura neza kuko nk’inkoko ze zikirya ibiryo bisanzwe byo mu ruganda ku minsi 30 yabaga ipima ikilo kimwe n’amagarama 700, ariko zisigaye zigera ku biro bibiri n’amagarama magana atatu.

Umworozi ukoresha Hydroponics avuga ko igiciro kigabanuka hafi inshuri ebyiri

Nehemie Niyomuhoza worora ingurube avuga ko akora ibiryo by’amatungo bikoze mu binyampeke birimo ibigori, ingano, n’amasaka, mu ikorabuhanga rya Hydroponic, ni ukuvuga impeke, byahinzwe hifashishijwe amazi gusa nta taka ririmo.

Avuga ko ubwo buryo bukoreshwa mu kugabanya igiciro cy’ibiryo by’amatungo, nko ku ngurube aho ikilo kimwe kigeze kuri 460frw, we asigaye agabura ikilo kikamanuka kugera hejuru gato ya 200frw, kandi ngo iyo bigaburiwe amatungo magufi bigira akamaro cyane ku matungo atuza.

Hydroponics zikoze mu ngano ni zo Nehemiya akoresha
Hydroponics zikoze mu ngano ni zo Nehemiya akoresha

Avuga ko imizi itanga ibitera imbaraga (Fibles) ndetse n’urubuto ubwarwo n’ibyatsi, byakwikubiramo, bikazamo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, n’ibirinda indwara.

Avuga ko iyo uteye ikilo kimwe cy’imbuto usaruramo ibiro bitandatu bigahita bigabanya igiciro umworozi yagatanze agiye kugaburira amatungo ye.

Agira ati “Uko wahinze urubuto rurazamuka rukagira umuzi ureshya na santimetero esheshatu, ikibabi na cyo kikaba cyagira nka santimetero 10, noneho byose ukabisarurira icyarimwe ukongera ugahinga bundi bushya. Ibyo biba bishobora kugaburirwa inkoko n’ingurube, iyo ari ibyo guha inka urareka zigakuraho ubundi burebure”.

Uyu mworozi wo mu Karere ka Rusizi avuga ko mu byumweru bibiri gusa Hydroponics ziba zishobora gusarurwa.

Uko Hydroponics iboneka uhereye hasi igishyira urubuto mu mazi kugeza ruzanye ibyatsi
Uko Hydroponics iboneka uhereye hasi igishyira urubuto mu mazi kugeza ruzanye ibyatsi

Ubundi buryo bwo ku byo kurya by’amatungo birimo gukoresha imigozi y’ibijumba ihugutishije, ikumishwa ikagaburirwa ingurube kandi na yo ikaba ari inyongera ituma igiciro cy’ibyo kurya kigabanuka n’ubundi hafi icya kabiri cy’amafaranga yagendaga ku biryo byayo.

RAB itangaza ko aborozi batoya ari bo bakiri benshi kandi ko nibakomeza kwigishwa uburyo bwo kugabura ibidahenze bizagabanya n’igiciro cy’ibikomoka ku matungo ku isoko kuko ikizamura ibiciro gishingiye ahanini ku biryo bihenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nange norora ingurube nkeneye amahugurwa

Bizimana jean bosco yanditse ku itariki ya: 15-12-2023  →  Musubize

Ndi umworozi w’inkoko norora mu karere ka Ruhango.nkeneyeamahugurwa kugukoresha ariya masazi yumukara na dydroponic.Mumpuze na RAB cg Niyotwambaza Marie.

Habimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Ibi nibyo twita kwishakamo ibisubizo, flowers to Dr UWITUZE Solange who started this program, ahubwo nabandi you have to think big tugasenyera umugozi umwe tugafatanya kwishakira ibisubizo ku cibazo cy’ibyo kurya by’amatungo bihenze. ok Thanks.

Dr Emma yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

nyamara ibi nibyo bizatumara.ni hehe Imana yigize ivuga ko amasazi aba ibiryo by’amatungo?icyo mbona rero: iki ni igihe cyo kureka kurya inyama rwose. Twitoze kubaho nk’uko Adamu na Eva babagaho mbere y’ icyaha,bari batunzwe ni IMBOGA N’IMBUTO.soma Itangiriro 1:29 maze uenye ibyo dukwiriye kurya.

SIGAHO yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka