Cambodge: Abantu 19 bahitanywe n’inkongi

Abantu 19 ni bo bamaze kubarurwa ko bapfuye mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Kane, aho baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye Hoteli bari barimo, ifite n’ahabera imikino itandukanye harimo n’iy’amahirwe ( hôtel casino), iherereye ku mupaka wa Cambodge na Thaïlande, gusa ubuyobozi wa Cambodge butangaza ko imibare y’abaguye muri iyo nkongi ishobora gukomeza kuzamuka.

Umuriro watangiye gufata iyo hoteli ejo ku wa Gatatu ahagana 23h30 ku isaha yo muri Cambodge (16h30 GMT) ahitwa Grand Diamond City, mu Mujyi wa Poipet.

Aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), Sek Sokhomm, Umuyobozi mukuru wa serivisi ishinzwe amakuru mu Ntara ya Banteay Mean Chey, yagize ati “Kugeza ubu, umubare w’abapfuye ni 19, ariko umubare wose ushobora kuza kuba munini kurushaho”.

Ibikorwa by’ubutabazi bihuriweho n’Abanya-Cambodge n’Abanya-Thaïlande byakomeje kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022.

Ku ruhande rwa Thaïlande, abayobozi batangaje ko bamaze kubarura abantu 13 bakomeretse ku buryo bukomeye, nk’uko byatangajwe na Parinya Phothisat, Umuyobozi w’Intara ya Sa Kaeo, ihana imbibi na Cambodge.

Yagize ati "Abantu basaga 50 barimo kuvurirwa mu bitaro byo muri ino Ntara ya Thaïlande, mu gihe abandi 60 bamaze gusezererwa, nyuma yo gukorerwa isuzuma ryo kwa muganga, bakabona nta kibazo bagize”.

Ati “Muri rusange mu ibitaro byo muri Thailande byakiriye Abanya-Thaïlande 79, Abanya- Cambodge 30 n’Abanya-Indonesia 8”.

Amashusho yafashwe, yagaragaje ko yari inkongi ikomeye cyane ku buryo ngo byagoye n’abakora ubutabazi, gukora ibikorwa byabo ku buryo bwihuse, kuko imyotsi yatumaga batabona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka