Yafunzwe azira gushyingura umwana we ari muzima

Umubyeyi witwa Zawadi Msagaja w’imyaka 20 y’amavuko, utuye ahitwa i Mahaha mu Karere ka Magu, mu Ntara ya Mwanza, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo gushyingura umwana we ari muzima kugira ngo abone ubukire.

Mu bandi bafunganywe n’uwo mugore, harimo mukuru we witwa Elizabeth Kaswa n’umugabo we witwa Mussa Mazuri bivugwa ko ari umupfumu, bivugwa ko yabwiye Zawadi gutanga umwana we nk’igitambo, bitaba ibyo, akaba ari we upfa.

Aganira n’ikinyamakuru Mwananchi cyo muri Tanzania, Umuyobozi wa Polisi aho muri Mwanza witwa Wilbroad Mutafungwa yahamije ko abo uko ari batatu bakurikiranyweho icyo gikorwa cy’ubunyamaswa.

Komanda wa Polisi Mutafungwa yagize ati “Zawadi ari we nyina w’umwana yabanaga na mukuru we, nyuma muramu we ari we mugabo w’uwo mukuru we, akaba n’umupfumu ngo yaje kumubwira ko agomba gutanga umwana we w’umukobwa w’amezi abiri nk’igitambo, kugira ngo abone ubukire”.

Nyuma yo gutinya ko ari we ubwe waba igitambo aramutse adatanze umwana we, uwo Zawadi yemeye gutanga umwana we, bamuha imiti ya gakondo ituma atakaza imbaraga, nyuma ngo bigeze saa munani z’ijoro nibwo bagiye kumushyingura mu murima uri hafi y’aho batuye, kandi bamushyingura akiri muzima.

Uwo muyobozi wa Polisi, yavuze ko nyuma yo kubona amakuru bayahawe n’abantu batishimiye ibyo abo bantu bakoze, Polisi yahise itangira kubakurikirana, ihita ifata nyina w’umwana, mukuru we, ndetse n’uwo muramu we w’umupfumu aza gufatirwa aho yari yahungiye agiye kwihisha.

Komanda Mutafungwa yakomeje agira ati “Umurambo w’umwana wajyanywe ku bitaro by’ahitwa Bugando, kugira ngo usuzumwe n’abaganga. Iperereza kuri iyo nama Zawadi bivugwa ko yagiriwe na Muramu we rirakomeje, kugira ngo abo bose bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mwana bagezwe imbere y’urukiko".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka