Papa Benedigito XVI wayoboye Kiliziya ararembye

Papa Benedigito wa XI wayoboye Kiliziya Gatolika kugeza muri 2013 ararwaye bikomeye. Papa Francis wamusimbuye yasabye abantu ko bamusengera ngo yoroherwe.

Mbere y’uko Papa Francis asaba abantu gusengera Benedigito Vatikani yari yatangaje ko Benedigito yagize ikibazo gitunguranye cy’ubuzima, ariko ko ari kwitabwaho n’abaganga.

Ubwo yari mu misa iba buri wa Gatatu i Vatican, Papa Francis yasabye abantu gusengera Papa Benedigito wakoreye Kiliziya ariko ubu akaba atorohewe n’ubuzima.

Yagize ati "Ndashaka kubasaba mwese gusengera bidasanzwe Papa Emeritus Benedigito ukorera Kiliziya mu mutuzo. Reka tumwibuke. Ararwaye cyane, arasaba Uwiteka kumuhoza no kumukomeza mu rukundo yagiriye Kiliziya kugeza ku iherezo”.

Papa Francis wari uherutse gusura Benedigito yasimbuye, yakunze kumushimira avuga ko kuba agituye i Vatikani ari nko kugira sekuru mu rugo.

Gusa yavuze ko kuba we na Benedigito batuye hamwe ku kicaro cya Kiliziya rimwe na rimwe byagiye biba ikibazo.

Kugeza mu byumweru bike bishize, ababonye Papa Benedigito bavuze ko umubiri we wari ufite intege nke gusa ko yari akibasha gutekereza neza.

Imwe mu mafoto ya Benedigito iheruka, ni iyafashwe ku itariki ya 1 Ukuboza uyu mwaka ubwo yahuraga n’abatsindiye ibihembo nk’abahanga mu bya tewolojiya bamwitiriwe. Yari yicaye ariko agaragara nk’ufite intege nke cyane.

Papa Benedigito kuri ubu ufite imyaka 95, yayoboye Kiliziya asimbuye Papa Yohani Pawulo II kuva ku ya 19 Mata 2005 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2013, ubwo yeguraga avuga ko atagifite imbaraga z’umubiri n’ibitekerezo bihagije byo kuyobora Kiliziya Gatolika.

Yasimbuwe ku ya 13 Werurwe 2013 na Papa Francis, akaba ari we Papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka