Perezida Kagame yashimye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda

Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yifurije Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano umwaka mushya wa 2023, abashimira ubunyangamugayo bagaragaje mu mirimo yabo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2022 yageneye Ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano.

Perezida Kagame yagize ati: "Mw’izina rya Guverinoma y’u Rwanda, no mu izina ryanjye bwite, nifurije abagabo n’abagore mu ngabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano mu Rwanda, n’imiryango yanyi, umwaka mushya muhire 2023."

Umukuru w’igihugu yashimye abari mu nzego z’umutekano uburyo bagaragaje ubunyangamugayo no kuba intangarugero mu mirimo yabo mu kurengera Abaturarwanda.

Yagize ati: "Mugihe twegereje impera za 2022, ndashaka gushimira umurimo wanyu w’intangarugero, akazi gakomeye n’ubunyamwuga mu gusohoza inshingano nyamukuru zo kurengera abaturage n’imbibi z’u Rwanda, no gukemura ibibazo by’ingutu bibangamiye umutekano w’abantu nk’urifatiro rw’amahoro arambye."

Perezida Kagame yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano zagize uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano hakurya y’imbibi z’u Rwanda cyane cyane mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Yagize ati: " Hakurya y’imbibi zacu ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano zagize uruhare mu gukemura ibibazo biri mu bihugu by’abafatanyabikorwa muri Afurika binyuze mu bufatanye bw’ibihugu, cyane cyane mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique, no kugira uruhare mu mu kugarura no kwimakaza amahoro muri Repubulika ya Santrafurika."

U Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi. Hari abari muri Sudani y’Epfo, Sudani na Centrafrique. Rufite kandi abapolisi barenga 1200 muri Haiti, Sudani y’Epfo, Sudani na Centrafrique.

Ku wa 9 Nyakanga 2021 binyuze mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Mozambique, nibwo Ingabo na Polisi y’u Rwanda, bageze i Cabo Delgado.

Muri ayo masezerano u Rwanda rwasabwe umusanzu warwo mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu 2017.

Nyuma y’umwaka urenga Ingabo z’u Rwanda zigeze mu Ntara ya Cabo Delgado, umutekano wongeye kugaruka ndetse abaturage barenga ibihumbi 150 bamaze gusubira mu byabo. Batangiye kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe aho bakora ubucuruzi n’ibindi bikorwa bigamije kubateza imbere.

Perezida Paul Kagame kandi aherutse gutangaza ko u Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare rufite muri Mozambique ku buryo hamwe n’abapolisi ubu bagera mu 2500, banahabwa ubutumwa bushya bwo gukurikirana ibyihebe aho bihungiye hose.

Umukuru w’igihugu muri ubu butumwa yaneye Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano yavuze kandi ko Ingabo zoherejwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye zikomeje guhagararira neza u Rwanda, mu gukomeza indangagaciro nziza ziranga Abanyarwanda.

Ati: "Nifuje kubashimira byimazeyo mwese kuba mwarahesheje ishema igihugu cyacu."

Yavuze ko bitoroshye kuba hari abari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru ariko bigaragaza ikimenyetso cy’ubwitange, bityo ko igihugu kibashimora.

Umukuru w’igihugu kandi yunamiye ababuriye ubuzima mu bikorwa byo kwitangira igihugu, n’Isi muri rusange muri uyu mwaka wa 2022, ahumuriza imiryango yabo ndetse ashimangiye ko abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange bitanyije nabo.

Yasabye ko intangiriro z’umwaka utaha ziba umwanya wo kuvugurura imihigo yabo no kurinda igihugu iterabwoba iryariryo ryose kugirango u Rwanda rubashe gukomeza gukataza mu bukungu n’imibereho myiza.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasoje ubu butumwa yongera kubifuriza umwaka mushya muhire.

Ati: ’Imana ihe umugisha u Rwanda."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo koko akwiye kubashimira baritanga

jules yanditse ku itariki ya: 26-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka