Huye: Amazi y’imvura yabateye mu nzu arabangiriza

Imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 yateye mu nzu z’abatuye mu manegeka yakuruwe no gutunganya kaburimbo ahitwa mu Matyazo, ku buryo ibintu byari hasi mu nzu byose byarengewe.

Abatuye muri aka gace bagwiriwe n’iki kiza ni ingo zigera kuri 11. Batuye mu gace ko munsi y’umuhanda mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma.

Gutunganya umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho byabasize mu manegeka kuko umuhanda wazamuwe, ku buryo bo urebye basa n’abatuye mu kinogo.

Bavuga ko kuva umuhanda watunganywa iyo imvura iguye amazi abatera mu nzu, ariko ay’iyaguye ku gicamunsi cyo ku wa 27 Ukuboza 2022 yo yabaye agahebuzo kuko yinjiye mu nzu ari menshi, akarengera ibintu byose.

Kwa Jean Marie Vianney Nzanywayimana, amazi y’imvura yuzuye mu nzu kugera nko muri cm50. Ibyari hasi mu nzu byose byarengewe, ariko icyamubabaje cyane ngo ni za televiziyo z’abakiriya yari yamaze gukora, akaba yari atarazibasubiza none amazi akaba yazirengeye kuko atamenye n’igihe amazi yinjiriye mu nzu.

Yagize ati “Twari turi mu nzu turyamyeho akanya gatoya imvura itangiye kugwa, mvuye ku gitanda amazi angera mu mavi, ndebye inzu yose nsanga ibintu byose byarengewe, ngeze hanze na ho nsanga harimbutse.”

Aho avuga harimbutse ni mu nkengero za kaburimbo, bigaragara ko zatunganyijwe hejuru y’igitaka kiri mu mifuka ya sima cyahatinzwe.

Amazi yamanukanye hano, yiroha mu ngo z'abaturage
Amazi yamanukanye hano, yiroha mu ngo z’abaturage

Anivugira ko umuvuduko ayo mazi yari azanye iyo udafungura umuryango ngo amazi yinjire mu nzu, n’inzu ubwayo yari kuba yatwawe kuko amazi yari menshi cyane.

Iki kibazo agisangiye n’abaturanyi be na bo nyuma y’imvura wasangaga bamwe bari kudaha amazi mu byumba, abandi na bo bari gutiyura ibyondo byazanywe n’ayo mazi.

Abatuye muri aka gace bavuga ko nta gihe batavuze iby’iki kibazo cy’uko amazi abasanga mu nzu, ariko bakaba barategereje igisubizo amaso agahera mu kirere. Kuri bo kandi, umuti urambye ngo ni ukwimurwa.

Abaturanyi batabaye wasangaga bagira bati “Ikibabaje ni uko usanga umuntu ababwiye ikibazo, aho kugikemura mu maguru mashya bakazaza ari uko abantu bapfuye.”

Undi na we ati “No kuba ari munsi y’umuhanda, imodoka zirukanka ubwazo na zo zishobora kubarangiza kuko ari hafi cyane y’umuhanda. Ubwo rero, Leta yabimura, bakaramira ubuzima bwabo.”

Hari n’abaturiye ruhurura idapfundikiye

Muri izi ngo 11 zituye muri ako gace, hari ebyiri zituriye ruhurura bikabije ku buryo umuntu mu kuyinyura iruhande arangaye gatoya yayigwamo akaba yapfa cyangwa akavunika.

Kwa Nzanywayimana ho babashije gushyiraho ibyuma bitangira abantu ngo batagwamo ariko na byo ntibihagije. Ku rundi ruhande hatuwe n’utumva ntanavuge ho nta cyo babashije gukora, ariko urebye iyo ruhurura irabangamye cyane.

Iki kibazo na cyo ngo nta gihe batakivuze, ariko bategereje ko na cyo cyakwitabwaho amaso ahera mu kirere.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yifashishije ubutumwa bugufi kuri telephone, yavuze ko iki kibazo bakizi.

Yagize ati “Ikibazo twakimenye, hari itsinda rimaze iminsi rigenzura uyu muhanda n’ibigomba kwitabwaho no gukosora ahagiye hagaragara ikibazo. Aha hari mu hari haragaragajwe, hasabwa ko hakubakwa inzira zijyana amazi (drainage).”

Ubwo imvura yari imaze guhita, ubuyobozi bwamenyesheje itsinda ry’abatekinisiye rirahagera risuzuma icyateye ikibazo n’uko cyakemuka, ku buryo bategereje raporo izaherwaho hamenyekana uko cyakemuka mu bufatanye na RTDA.

Uyu muyobozi yanasabye abaturage baturiye umuhanda hejuru gufata amazi kuko amazi aturuka aho batuye ari mu yateza iki kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka