Urwego rw’Ubucamanza rwavuguruye amasaha y’akazi

Urukiko rw’Ikirenga ku ya 28 Ukuboza 2022, rwagaragaje amasaha mashya y’akazi, bikaba bibaye nyuma y’umwanzuro wafatawe mu nama y’Abaminisiti mu Kwezi k’Ugushyingo, uvuga ko amasaha yo gutangira akazi azahinduka guhera muri Mutarama 2023, aho akazi kazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Muri ayo mabwiriza yashyizweho n’Urukiko rw’Ikirenga, biteganyijwe ko mu gutegura guhanda y’iburanisha, urubanza rwa mbere rushyirwa saa tatu za mu gitondo (9:00AM), ku zindi manza zikurikiye, urukiko rukagena amasaha ababuranyi bagomba kuzitabiraho.

Gusa nanone muri ayo mabwiriza mashya, yasinywe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba na Perezida w’Inama nkuru y’Ubucamanaze, Dr Faustin Ntezilyayo, biteganyijwe ko ku munsi w’iburanisha abakozi bireba bagera ku kazi isaha imwe mbere y’uko ritangira, ni ukuvuga saa mbiri za mu gitondo (8:00AM), kugira ngo bategure uko iburanisha ritangirira igihe kandi rikagenda neza.

Muri ayo mabwiriza mashya kandi, biteganyijwe ko umukozi w’Urwego rw’ubucamanza ashobora gukorera mu rugo cyangwa ahandi hantu, mu gihe yabyemerewe mu buryo bw’inyandiko n’umuyobozi we wo ku rwego rwa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka