60% by’amashuri abanza agiye gushyirwamo ‘Internet’ bitarenze 2024

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko ifite gahunda yo gushyira Internet nibura muri 60% by’amashuri abanza hirya no hino mu gihugu, ibyo bikazaba byamaze gukorwa bitarenze umwaka wa 2024.

60% by'amashuri abanza agiye gushyirwamo ‘Internet' bitarenze 2024
60% by’amashuri abanza agiye gushyirwamo ‘Internet’ bitarenze 2024

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), Sengati Diane, avuga ko kugeza ubu, 20% by’amashuri abanza ni byo bifite Internet mu gihe mu mashuri yisumbuye yo ari 57%, n’ubwo ikwirakwiza rya Internet mu gihugu muri rusange rigeze kuri 66%.

Yagize ati “Turagenda dushyira Internet mu mashuri ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu. Amashuri ari ahataragera amashanyarazi ntirageramo. Dufite integeo yo gushyira Internet mu mashuri abanza 60% bitarenze umwaka wa 2024”.

Yavuze ko uko gahunda yo gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri igenda igerwaho ndetse n’ikwirakwiza ry’amashanyarazi, harimo mudasobwa imwe kuri buri mwana no kuri buri mwalimu ‘one laptop per child and per teacher’, bikwiye kujyana no gukwirakwiza Interineti.

Sengati Diane avuga ko abarimu 57% ari bo bafite za mudasobwa zigendanwa hirya no hino mu gihugu .

Yagize ati “Haracyari ikibazo cy’uko ibiciro bya Internet ku kwezi biri hejuru ku mashuri”.

Nk’uko bitangazwa na Mfitumukiza Emmanuel, Umuyobozi w’Umuryango witwa ‘Internet Society Rwanda Chapter’, amashuri menshi yo mu bice by’icyaro ntarabona Internet.

Yagize ati “Ubwo rero abafatanyabikorwa bashobora kugira uruhare mu gushyira Internet muri ayo mashuri kugira ngo bunganire imbaraga Leta ishyira muri iyo gahunda. Hari amashuri ane twayishyizemo mu Karere ka Bugesera, kandi amashari ashobora gufasha mu kongera ubumenyi ku ikoranabuhanga ku baturage”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka