U Bushinwa bwatangaje ko muri 2023 buzafungura ingendo ku bindi bihugu

U Bushinwa bwatangaje ko kuva muri Mutarama 2023 buzafungura imipaka, urujya n’uruza rukongera kubaho muri iki gihugu nyuma y’igihe kigera mu myaka 3 nta bugenderanire n’ibindi bihugu, kubera icyorezo cya Covid-19.

U Bushinwa bugiye gufungura imipaka
U Bushinwa bugiye gufungura imipaka

Minisiteri y’buzima muri icyo gihugu, yatangaje ko icyorezo cya Covid-19 kimaze kugabanuka ku buryo ubugenderanire hagati y’ibihugu by’amahanga bwakomeza, ariko hakajya hakorwa ikizamini cya PCR, ni ukuvuga gupima ikizamini cyo mu maraso.

Ikindi cyahindutse muri uku gufungura imipaka ni uko umubare w’indege winjiraga mu bushinwa ku munsi uziyongera, kugira ngo hongere kubaho ubuhahirane bw’ibihugu by’amahanga.

Uku gufungura imipaka bizatuma abafite Visa z’akazi ndetse n’izamashuri ndetse n’inshuti, bazajya muri iki gihugu nta nzitizi n’imwe bafite.

Abayobozi bavuze ko hazoroshywa ibijanye no gusaba visa ku banyamahanga bifuza kujya mu Bushinwa kwiga, gukora cyangwa gusura inshuti n’imiryango.

Perezida Xi Jinping mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, yavuze ko gusubukura ingendo ari byo ariko bigomba gukorwa hitabwa ku buzima bw’abantu.

U Bushinwa bwafunze imipaka yabwo kuva muri Werurwe mu 2020, kuva icyo gihe umuntu winjiraga mu Bushinwa aturutse mu kindi gihugu yashyirwaga mu kato k’ibyumweru bitatu, aho ubu byagabanuwe bishyirwa ku minsi itanu.

N’ubwo izi ngendo zasubukwe muri iki gihugu, havugwaga ubwandu bushya bwa Covid-19 kuko amakuru aherutse gutangazwa mu cyumweru gishize, avuga ko handuraga ababarirwa mu bihumbi 4000 ku munsi, umubare w’abicwaga n’iyi ndwara wo ukaba mucye cyane.

Iki cyemezo cyakiriwe neza n’Abashinwa benshi kuko bagiye kongera gukora ingendo mu bindi bihugu, ndetse no kugirana imihahiranire nabyo.

Sosiyete ikora iby’ingendo kuri Internet yatangaje ko imaze gucuruza amatike menshi cyane, kuva hatangazwa iki cyemezo cyo gusubukura ingendo mu Bushinwa.

N’ubwo iki cyemezo cyakiriwe neza hari bamwe bacishije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo, bavuga ko bidakwiye ko hahita hafungurwa umupaka icyorezo muri iki gihugu kikirimo kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka