Indege y’intambara ya DRC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda. Byabereye mu gace gaherereyemo ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda ahagana saa sita z’amanywa, iyo ndege ihita isubira muri DRC.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwongeye kwihanangiriza DRC bwamagana ubwo bushotoranyi bw’indege z’intambara zinjira mu kirere cy’u Rwanda nta burenganzira zibifitiye.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko iki ari kimwe mu bikorwa by’ubushotoranyi bimaze iminsi, muri byo hakaba harimo indi ndege y’intambara ya DRC na yo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda tariki 07 Ugushyingo 2022, ikagwa ndetse no ku kibuga cy’indege cya Rubavu mbere y’uko iguruka igasubira muri DRC.

U Rwanda ruravuga ko ubu bushotoranyi bugomba guhagarara kuko bunyuranyije n’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya yo gushakira umutekano Akarere ibihugu byombi biherereyemo.

U Rwanda kandi runenga ibihugu by’amahanga byirengagiza nkana ubushotoranyi bwa DRC, ahubwo bigakomeza kugaragaza ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke muri DRC, ibi bikaba bigomba guhagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mnaitwa=IRAKOZE samuel mnasema yvi nchini ya RWANDA nzuri sana

IRAKOZEsamuel inkotanyi yanditse ku itariki ya: 24-11-2023  →  Musubize

abashaka kutwangiriza igihugu cyacu dukunda nibashake bahagarike ubushotoranyi kuko turashoboye twese abanyarwanda

IRAKOZEsamuel inkotanyi yanditse ku itariki ya: 24-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka