Yaciye ugutwi umukunzi we nyuma y’uko ikipe yafanaga itsinzwe

Umugore witwa Gemma Williams yatanze ubuhamya bw’ukuntu uwahoze ari umukunzi we David Barr yamurumye ugutwi kugacika, ubwo ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatsindwaga mu gikombe cy’isi cya 2014.

Hari ku itariki 15 Kamena 2014, ikipe y’u Butaliyani itsinda iy’u Bwongereza 2 – 1 ubundi umusore witwa David Barr ubu ugize imyaka 46, ahondagura uwari umukunzi we amara igihe yarataye ubwenge.

Gemma Williams wari ufite imyaka 29, yabashije gutanga ubuhamya ku byamubayeho nyuma y’imyaka umunani, aboneraho no kugaragaza isano iri hagati y’igikombe cy’isi n’ihohoterwa ribera mu ngo.

Ikinyamakuru Metro cyo mu Bwongereza kivuga ko ihohoterwa ribera mu ngo kubera umupira w’amaguru (iyo ikipe umwe yafanaga yatsinzwe) rimaze kugera kuri 38%.

Gemma avuga ko n’ubwo yageze aho akabona umugabo babanye neza, ngo ntateze kwibagirwa akaga yahuye na ko kubera ko yamaze igihe afite ihungabana.

Mu buhamya bwe, Gemma yagize ati: “nari naratakaje icyizere ku basore kuko Barr twakundanye ntaramumenya bihagije, ariko uwo twashakanye ubu ni uwo tuziranye kuva mu myaka 20 ishize. Namaze igihe kinini nikanga ko Barr tukiri kumwe, ariko ubu noneho ndatekanye.”

Mu Bwongereza inzoga zisindisha zifite uruhare runini mu isano iri hagati y’umupira w’amaguru n’ihohoterwa ribera mu ngo.

Mu minsi mike ishize, ikigo gitanga ubufasha ku bagore mu Bwongereza cyatangije ubukangurambaga ku isano iri hagati y’umupira w’amaguru n’ihohoterwa ribera mu ngo, ubukangurambaga bise: “He’s coming home” bisobanura ngo Umugabo aratashye.

Ni insanganyamatsiko igamije kuburira abagore baba basigaye mu rugo abagabo bagiye kureba umupira w’amaguru, kugira ngo bitegure ko bashobora guhohoterwa igihe ikipe yabo yatsinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka