Akarere ka Ngororero kaza imbere mu kugira ubutaka bwinshi butwarwa n’isuri - RWB

Pamela Ruzigana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kubungabunga Ibyogogo no Kurwanya Isuri, Kigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), avuga ko mu nyigo bakoze basanze mu turere twose tw’u Rwanda isuri itwara ubutaka bwinshi, bugatemba bugana mu nzuzi no mu migezi.

Isuri itwara ubutaka bwinshi buri mwaka
Isuri itwara ubutaka bwinshi buri mwaka

Iyo urebye ku bijyanye n’uturere twibasirwa n’isuri, Ruzigana avuga ko mu nyigo bakoze basanze aka Ngororero ariko kaza imbere ku kigero cya 83%.

Ati “Ubutaka bw’aka karere buri mu byago byo gutwarwa n’isuri, hagakurikiraho Akarere ka Muhanga gafite 82%, Rutsiro ifite 73%, Karongi ifite 72 %, Gakenke 71%, hanyuma Rulindo, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Nyarugenge turi hejuru ya 60%, hakaba hari uturere two mu Burasirazuba ndetse n’aka Rusizi turi ku kigero gitoya cyo kuba ubutaka bwaho bwatwarwa n’isuri”.

Muri gahunda ya NST1, Ruzigana avuga ko mu Rwanda bigeze ku kigero cya 66,8 % hakorwa amaterasi y’indinganire, hanyuma ku materasi yikora bageze kuri 60%.

Ati “Amaterasi yikora bituruka ku buhaname bw’ahantu, bigatuma hari aho ubutaka bugera ntibutwarwe bitewe n’uko aho bwageze nta suri ishobora kubutwara”.

Ruzigana avuga ko amaterasi y’indinganire yo akorwa hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ndetse no kurwanya isuri.

Ku bijyanye n’ingano y’ubutaka bwa toni 486 zitwarwa n’amazi y’umugezi wa Nyabarongo buri munsi, biturutse ku isuri ituruka ku bikorwa by’abantu bitandukanye byangiza ubutaka bigatuma butwarwa n’isuri, Ruzigana yavuze ko bitaremezwa neza kuko hagikorwa inyigo isuzuma ko ari ukuri ibyo bikazatangazwa bimaze kwemezwa neza.

Ubu butaka butwarwa na Nyabarongo nabwo bugira ingaruka zikomeye zirimo imyuzure, kwica ibindi binyabuzima, kwanduza amazi no gutuma inyanja z’aho ayo mazi yiroha zuzuramo ibitaka bigatuma zigira isayo, ndetse zikarenga inkombe bikabangamira ibinyabuzima bizibamo.

Zimwe mu ngamba zihari mu kurwanya no gukumira isuri, ni uko ubutaka bwose yaba ubwa Leta, ubw’abaturage ku giti cyabo, ubw’abanyamadini n’amatorero n’abikorera bugomba kuba bucunzwe neza bugaterwaho ibiti cyangwa ubwatsi bukumira isuri, gucukura imiringoti, kubungabunga inkengero z’inzuzi, kunoza imiturire, kurinda ibikorwaremezo, gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora, gucukura ibyobo bifata amazi, gufata amazi y’imvura, kubungabunga ibyogogo by’imigezi n’ibindi.

Ku bijyanye n’uruhare rw’umuturage, Ruzigana avuga ko bakwiye gucukura imiringoti, guteraho ibyatsi bifata ubutaka kuri iyo mirwanyasuri, kuyobora amazi mu bihe by’imvura ndetse bakitabira no gukora amaterasi y’indinganire aho biri ngombwa.

Bamwe mu baturage bavuga ko ubu bamaze kumenya akamaro k’amaterasi y’indinganire, ko yongera umusaruro kandi akarinda ubutaka gutwarwa n’isuri.

Kajyibwami Gregoire wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rukomo, avuga ko ubutaka bwe bwose yabuciyeho amaterasi y’indinganire ntibwongera gutwarwa n’isuri.

Ubutaka butwarwa n'isuri bujya mu nzuzi no mu migezi ikabutembana
Ubutaka butwarwa n’isuri bujya mu nzuzi no mu migezi ikabutembana

Indi nyungu avuga ni iyo akura mu bwatsi bw’urubingo aba yateye kuri ayo materasi, kuko iyo bweze abugurisha amafaranga akayikenuza mu rugo rwe.

Ati “Nabonaga akamaro k’amaterasi ari ugutubya imirima y’abaturage kuko nabonaga nk’aho nagahinze ibiro 50 nahahingaga 30, ariko ubungubu mbona ari meza kuko afata amazi, imirima ntitwarwe nk’uko byagendaga mbere".

Ikigo RWB gitangaza ko mu turere twose tw’u Rwanda, impuzandengo y’ubutaka isuri itwara bungana na Toni ibihumbi 25 kuri hegitari buri mwaka, nk’uko bigaragazwa n’inyigo icyo kigo cyakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mitoze bahugurwe abayobozi binzegi zibanze ( Gukora isuku suguharura imihanda , ahubwo bajye bayikupa ... Kenshi maze kubipfa nabayibozi , ... Bashishikariza abaturage guharura .nyamara bamara go uharura invura ikaba iragiye itwaye rya taka boroheje , ejo hakamera , bagaharura... Mugihe guro usanga I’m muhanda waracitsemo ibingo, arinako ifumbire itwarwa yerekeza Nyabarongo ....mukagera .. Nile Ethiopia Sudan ..Egypty...

Hodari yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka