Sudani y’Epfo yohereje abasirikare 750 muri Congo

Abasirikare 750 bo muri Sudani y’Epfo tariki ya 28 Ukuboza 2022, bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubungabunga amahoro no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Perezida Salva Kirr ari we ubwe wohereje izi ngabo guhagararira igihugu cye, mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wa RDC.

Perezida Salva Kirr yazisabye guhagararira igihugu neza, no kurinda abaturage ba Congo n’imitungo yabo.

Yibukije aba basirikare ko bagomba kurangwa n’ubumwe mu bikorwa byo kubungabunga umutekano bibajyanye muri Congo.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, Michael Makuei Lueth, yatangaje ko izi ngabo zijyanyeyo ingengo y’imari ya Miliyoni $6.6 y’inkunga ya Congo, ayo mafaranga azahita ashyikirizwa Minisiteri y’Ingabo kugira ngo akoreshwe icyo yagenewe.

Sudani y’Epfo igiye muri RDC ihasanga ingabo za Kenya, iz’u Burundi n’iza Uganda, zose zahasanze iz’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zimazeyo imyaka irenga 20 ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

N’ubwo izi ngabo zoherezwa muri iki gihugu nta mahoro yigeze ahaboneka, kuko usanga iki gihugu kirwanirwamo n’imitwe yitwaje intwaro isaga 150, ndetse bamwe mu mpuguke mu bya politiki bemeza ko iyi mitwe yitwaje intwaro ishobora kuba inarenga.

Iyi mitwe yitwaje intwaro usanga itavugwaho rumwe kuko ukunze kuvugwa ko ariwo uhungabanya umutekano wa Congo ari uwa M23, urwanira mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Uyu mutwe ariko nawo uvuga ko ukorerwa ibikorwa by’ubwicanyi na Leta ya Congo ifatanyije n’umutwe wa FDRL.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka