Uwarwaye Diyabete bikamuviramo gucibwa ukuguru aratanga inama

Jean Damascene Uzabakiriho wo mu Karere ka Kamonyi amaranye uburwayi bwa Diyabete imyaka irenga 20 ku buryo byamuviriyemo gucibwa ukuguru.

Uzabakiriho ukurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Muhima, avuga ko yamenye ko arwaye Diyabete muri Nyakanga 2000, kugeza muri 2005 ubwo yamutezaga igisebe ku kuguru kw’ibumoso mu kirenge, akomeza kwivuza ari nako aba mu bitaro.

Jean Damascene Uzabakiriho asaba abarwayi ba Diyabete kumenya uko bitwara kugira ngo babashe kubana n'iyo ndwara
Jean Damascene Uzabakiriho asaba abarwayi ba Diyabete kumenya uko bitwara kugira ngo babashe kubana n’iyo ndwara

Ati “Byakomeje kwanga kugeza 2016 banyohereje i Kanombe, basanga imitsi yarazibye, niko gufata icyemezo cyo kunca ukuguru, baraguca muri 2016 mu kwezi kwa 11, ubwo mba ngize ubumuga gutyo, ngendera ku kuguru kumwe kugeza n’uyu munsi nkiri kumwe n’iyo ndwara, ariko nyine ni ukwihangana ukizera, kwiyakira ni byo bya mbere”.

Uzabakiriho avuga ko igisebe cy’umurwayi wa Diyabete kidapfa gukira ari na ho ahera agira inama abandi bafite ubwo burwayi ko barushaho kwirinda.

Ati “Uratuza ukirinda ibintu byatuma ukomerezwa cyane cyane ibisindisha, ibyo kubinywa ukabikuraho, ugomba kubaho nk’umurwayi ntabwo uba uri muzima, uba ugomba kwitwararika, niko kubana n’iyi indwara. Murumva iyo myaka nyimaranye nitwararika, bigeza n’aho intwara ukuguru, n’ukundi kujya kurwara igisebe nta kindi gikorwa ni ukujya mu bitaro, iyo ugezemo ni ukumara amezi atatu cyangwa ane, ariko icya mbere ni ukumenya uko uyitwara gake gake ukanihangana”.

Bora Desange Mukamuhire ni umuforomo wahuguwe kugira ngo akurikirane indwara zitandura ukorera ku kigo nderabuzima cya Muhima. Avuga ko kuba abarwaye indwara zitandura basigaye bahabwa ubuvuzi bwihariye batarinze kujya muri rusange, hari byinshi byabafashije. Yongeraho ko muri iyi minsi abana na bo basigaye bibasirwa cyane na Diyabete.

Ati “Diyabete irimo kwiyongera mu bana bato, ariko akenshi iba iri mu miryango, haba habayeho kudakora neza k’umubiri we, ni yo mpamvu no kubavura tubaha umuti usa nk’usimbuye umusemburo umubiri we wakagombye gukora, ni umuti w’igihe cyose ntabwo ari uwo gufata ngo urahita ukira”.

N’ubwo nta kintu cyihariye kiramenyekana ko ari cyo gitera indwara ya Diyabete, ariko ngo hari ibishobora gutuma umuntu ayirwara, birimo gukoresha ibiyobyabwenge, umubyibuho ukabije, kunywa inzoga cyane n’itabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka