Amajyaruguru: Polisi yagaragaje icyakozwe ngo ibyaha bigabanukeho 12%

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, itangaza ko muri uyu mwaka, ibyaha birimo icy’ubujura buciye icyuho, magendu, kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, gukubita no gukomeretsa, ari byo byagaragaye cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CSP Francis Muheto
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto

Ibi umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, aherutse kubigarukaho mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye tariki 22 Ukuboza 2022, aho yagaragaje ko uko ibyo byaha byari bihagaze, hagati y’ukwezi kwa Mata na Kamena 2022, amezi yakurikiyeho kugeza mu Kuboza, hagiye hagaragara itandukaniro.

Yagize ati: “Iyo urebye guhera mri Kanama kugeza mu kwezi turimo ubungubu k’Ukuboza, tubona ibyaha byaragabanutse. Tuvuge nk’icyaha cy’ubujura bushingiye ku gushikuza abaturage ibintu byabo nk’amatelefoni n’ibindi; urebye byaragabanutse”.

Yakomeje ati “Icyaha cyo gutobora amazu y’abantu nijoro, ni cyo bisa n’aho cyari gitangiye gufata indi ntera muri Nzeri, ariko ubungubu n’ubwo hari aho kikigaragara, ibipimo bigaragaza ko imbaraga zashyizwe mu kubihashya, zigenda zitanga umusaruro, ikibazo kikaba kiri kugabanuka. Muri rusange, tubona ko muri uyu mwaka, ibyaha byose, byagabanutseho 12% ugereranyije n’indi yahise”.

Icyaha cy’ubujura buciye icyuho, kiri imbere y’ibindi, mu byagiye bigaragara muri iyi Ntara y’Amajyaruguru. Ni mu gihe icyaha cya magendu no kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, byo byagiye bigaragara cyane cyane mu Turere twa Burera, Gicumbi n’igice gitoya cy’Akarere ka Musanze.

Icyakora n’ubwo bimeze gutya, ngo kuva uyu mwaka watangira kugeza ubu, muri rusange, nta byaha bikanganye cyane byigeze bigaragara, kabone n’ubwo ibibazo n’ingaruka zishingiye ku cyorezo Covid-19 na Ebola bitasibye kwigaragaza, bigasaba gukoresha imbaraga zidasanzwe n’ubufatanye bw’inzego zinyuranye harimo n’izishinzwe umutekano mu guhangana na byo.

CSP Francis Muheto agira ati: “Muri rusange twavuga ko uyu mwaka tuwurangije neza, ariko nanone tugahamagarira abaturage kwinda ibyaha, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru. Bakwiye kureka gusesagura ngo banywe ibirenze urugero, kuko ari byo bibaviramo ubusinzi, bukaba intandaro y’ibyaha bitandukanye bigenda bigaragara hamwe na hamwe”.

Yasabye abantu gucika ku ngeso yo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, mu kwirinda ibyago by’impanuka, ndetse abantu bakirinda kugorobereza mu tubari ngo bananirwe gutaha hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba nta tekinike iri mu mibare byaba ari buiza. Ubu abaturage barara badakinze imiryangi yinzu?

butoyi yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka