Bafatanywe moto yibwe barimo bayishakira umukiriya

Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyagatare, ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, yafashe abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RE 519 D ubwo bari barimo kuyishakira umukiriya.

Abafashwe ni Byiringiro Gilbert na Hasengimana Emmanuel bafatiwe mu mudugudu wa Remera, akagari ka Nyendo mu murenge wa Rwimiyaga nyuma y’uko undi ucyekwaho kwifatanya na bo muri ubwo bujura yari amaze gucika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati:”Twari twahawe amakuru ahagana saa cyenda n’igice zo mu ijoro ryo ku munsi wa Noheri na Nyiri moto avuga ko abyutse agiye hanze yareba mu nzu yarazagamo moto agasanga ikinguye bamaze kuyitwara. Hahise hatangira ibikorwa byo kuyishakisha nibwo ku wa Kabiri ahagana saa yine z’ijoro umuturage yaduhamagaye avuga ko abonye abantu batatu bari kuri moto bicyekwa ko ari iyo bibye, Polisi ibagezeho umwe ayivaho ariruka hasigara babiri bahise batabwa muri yombi.”

Bakimara gufatwa biyemereye ko bibye iyi moto bari kumwe na mugenzi wabo wabashije gutoroka bakaba bari barimo kuyishakira umukiriya.

SP Twizeyimana yasabye abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere bakirinda gushaka gutwara iby’ abandi bavunikiye.”

Yasoje ashimira abaturage ku makuru batanga atuma ibyaha biburizwamo ababigizemo uruhare bagafatwa batarabasha gutoroka.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwimiyaga kugira ngo bakurikiranwe mu gihe hagishakishwa uwatorotse.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka