Kubakura aho bacururizaga indabo n’amavaze byabateye igihombo

Abacururizaga indabo n’amavaze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyo gukurwa aho bakoreraga bakimurirwa ahandi.

Bavuga ko indabo nyinshi zirimo kwangirika
Bavuga ko indabo nyinshi zirimo kwangirika

Abo Kigali Today yashoboye gusura mu masaha y’igitondo tariki 29 Ukuboza 2022, barimo abakoreraga munsi y’ahazwi nko kwa Gitwaza mu Karere ka Kicukiro, n’abandi barimo koperative y’abasigajwe inyuma n’amateka bari bamaze igihe kirekire bakorera munsi gato y’ahakorera TV na Radio One mu Karere ka Gasabo, bayitangarije ko batigeze bateguzwa kuko bahawe gusa igihe cy’iminsi ibiri, ku buryo benshi byabashyize mu gihombo.

Nubwo bavuga batyo ariko usanga barimo kubahiriza icyemezo cy’Umujyi wa Kigali, kuko iyo ugeze mu duce tw’aho bakoreraga, usanga barimo kuhimuka bajya aho bateganyirijwe.

Uwitwa Simon Nizeyumuremyi yari amaze imyaka irenga ibiri acururiza indabo munsi y’ahazwi nko kwa Gitwaza mu Karere ka Kicukiro. Avuga ko batigeze bateguzwa kuko baje bakabwirwa ko nyuma y’iminsi ibiri nta muntu bashaka ko yongera kuhacururiza.

Ati “Baradutunguye cyane rwose, baje ari ku wa Gatanu baravuga ngo ku wa mbere nta muntu bashaka kongera kubona ahangaha, ahubwo ibibazo dufite batubwiye ko batujyanye ahantu ha Leta, kandi iyo uhageze usanga abaturage bahahinze bakakwirukana bati ntabwo dushaka ko mushyira indabo ahangaha mutaduhaye amafaranga, bamwe indabo ziracyahari twabuze uburyo bwo kuzihakura, ariko batubwira ko nitutazihakura bazazana imashini ikahaharura”.

Mugenzi we witwa Shaban Munyarukundo ni umunyamuryango wa koperative Abakomezamwuga. Avuga ko bari bamaze igihe kirenga imyaka 18 bakora umwuga w’ububumbyi no guhinga indabo, ku buryo aho bakoreraga binjizaga nka miliyoni eshanu mu kwezi.

Shaban Munyarukundo avuga ko byabateje igihombo kuko batahawe ingurane y'ibyabo bari barateye mu butaka
Shaban Munyarukundo avuga ko byabateje igihombo kuko batahawe ingurane y’ibyabo bari barateye mu butaka

Ati “Baje nko mu mezi abiri ashize baratubwira ngo tugomba kwimuka, turababwira tuti muduhe ingurane y’ibikorwa byacu byatewe ku butaka, kubera ko ubutaka ari ubwa Leta ariko ibiri hejuru babitwishyure, badusezeranya ko bagomba kuzatwishyura ibiri hejuru, ariko icyadutangaje ni uko baje bakavuga ngo turabishyura ifuru Miliyoni 10 tubahe na turansiporo yo kwimura ibintu, nta ngurane duhawe y’ibikorwa byacu”.

Akomeza agira ati “Iyo baduteguza bakaduha igenagaciro ry’ibikorwa byacu twateye mu butaka nk’imikindo n’ibindi byose, kuko nta kintu twimuye n’ibyo twimuye byarumye nta n’umuntu twabigurishaho, iyo batubarira bakaduha ibidukwiye nibura tukagenda nta kibazo”.

Ibi bavuga ariko ntibihura n’ibivugwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, kuko buvuga ko bwabibamenyesheje, kubera ko bagiye bagirana inama zitandukanye banerekwa aho bagomba kwimurirwa, ku buryo bahawe n’igihe ntarengwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’iterambere ry’ubukungu, Urujeni Martine, avuga ko gahunda ihari ari uko mu gihe cya vuba bagomba kuba batagikorera ku mihanda.

Ati “Kuri gahunda nziza yo kugira Umujyi ukeye kandi utekanye, iyo gahunda barayimenyeshejwe, ndetse abenshi batangiye no kwimuka, bagiye kwerekwa aho bimukira kugira ngo babe bari ahantu hisanzuye, heza umuntu ushaka kugura ashobora kubona aho aparika n’aho apakirira ibyo agiye kugura”.

Akomeza agira ati “Bari barahawe igihe ntarengwa barabizi, cyaranarenze, ubu turimo kubegera tubabwira ko bagomba kugira vuba bakajya aho beretswe kwimukira, abakomeza kugira ingingimira yo kugenda biraba ngombwa ko bimurwa ku gahato mu rwego rwo kuhavana akajagari, ababa bakirimo turabakangurira ko bagira vuba bitabaye ngombwa ko hazamo izindi ngufu”.

Abimuwe bimuriwe ahantu hatandukanye, harimo ku muhanda urimo gukorwa uhuza Kicukiro na Kabeza ahazwi nko kwa Didi, abandi bajyanwa i Kinyinya urenze gare, abandi bajyanwa mu bice byo mu Gatsata.

Abakoreraga ubucuruzi bw'amavaze mu gice kizwi nko kwa Gitwaza batangiye kuyahakura
Abakoreraga ubucuruzi bw’amavaze mu gice kizwi nko kwa Gitwaza batangiye kuyahakura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka