U Burusiya bwaburiye Ukraine: 2023 uratangirana n’intambara idasanzwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yaburiye Ukraine ko nitubahiriza ku neza ibyifuzo by’igihugu cye, igiye kubyumvishwa n’imbaraga zidasanzwe z’igisirikare cy’u Burusiya.

Intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ku itariki 24 Gashyantare 2022 ubu yinjiye mu kwezi kwa 11, ikaba ikomeje kuvugwaho na benshi barimo Papa Francisco, ko yatangiye guhinduka iy’Isi yose.

U Burusiya bwayitangije buvuga ko ibihugu by’Iburengerazuba bw’Isi (Amerika, u Burayi n’inshuti zabo) bishaka gusenya ubumwe bw’Abasoviyeti byinjiriye muri Ukraine.

U Burusiya bwatangiye buvuga ko bwifuza guca intege Ukraine mu bijyanye n’igisirikare, ’kubohora’ abaturage bavuga Ikirusiya bo mu bice byitwa Donbass mu burasirazuba bwa Ukraine, ndetse no guhagarika umugambi wa Ukraine wo kwinjira mu Muryango w’Ubutabarane mu bya Gisirikare (OTAN).

Nyuma y’amezi arenga 10 iyi ntambara imaze, intego ya mbere yo gusenya igisirikare cya Ukraine yakomeje kugorana kuko icyo gihugu cyahawe intwaro nyinshi zikomeye, bituma ingabo z’u Burusiya ziva mu bice byinshi bya Ukraine zari zamaze gufata (harimo n’iby’Umurwa Mukuru Kiev).

Ku bijyanye no kubuza Ukraine kwinjira mu Muryango OTAN, ntabwo u Burusiya na byo burabishira amakenga, cyane ko Amerika n’u Burayi bikomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bwose.

Ku bijyanye no kubohora abaturage bo muri Donbass, umwaka wa 2022 urangiye u Burusiya bufashe henshi muri ibyo bice, ndetse bwanakoresheje amatora ya referandumu yo kwiyomekaho Intara za Donetsk, Kherson, Luhansk na Zaporizhzhia zigize Donbass.

Iyi ntambara benshi ntabwo bakekaga ko ishobora kumara gihe kinini, kuko babonaga imbaraga za Ukraine ari nke cyane ugereranyije n’iz’u Burusiya, nyamara iragenda irushaho gufata indi ntera.

Ibihugu bitandukanye byo ku Isi birimo kwitabira iyi ntambara, ibyinshi biri ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) n’u Burayi, ibindi bike biri ku ruhande rw’u Burusiya.

Kugeza ubu, nyuma yo gusenyuka kw’ibikorwa byinshi bya Ukraine bijyanye n’Igisirikare hamwe n’Ibikorwaremezo cyane cyane iby’Itumanaho n’Ingufu, Ukraine iracyateye ikibazo gikomeye u Burusiya, ndetse ikaba igeze n’aho itera ibisasu rwagati muri icyo gihugu.

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje kuri uyu wa Mbere ko indege itagira umuderevu ya Ukraine, yagabye igitero ku birindiro bya gisirikare ku kibuga cy’Indege cya Engels kiri mu gace ka Saratov imbere mu Burusiya.

U Burusiya buvuga ko hapfuye abasirikare babwo batatu hanasenyuka bimwe mu bikorwaremezo, bitewe n’uko iyo ndege ya ’drone’ yarashwe ariko ibyari biyigize bikaza guteza ikibazo.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ubwo aheruka muri Amerika, yakiriye intwaro nshya zikomeye zirimo misile z’ubwirinzi kandi zirasa kure zitwa ’Patriots’.

Zelensky akomeje gutsimbarara ko nta santimetero kare(cm) n’imwe Ukraine izaharira u Burusiya, yaba iyo mu bice buheruka kwigarurira muri 2022 cyangwa iyo mu mwigimbakirwa wa Crimea u Burusiya bwafashe mu mwaka wa 2014.

U Burusiya buvuga ko gukomeza kugaba ibitero kuri ibyo bice bwafashe bizateza intambara ikomeye kuri Ukraine no ku bihugu by’Iburengerazuba bw’Isi birimo kuyifasha.

Minisitiri Sergey avuga ko Ukraine nitubahiriza ibyifuzo by’u Burusiya ku neza, bikubiyemo icyo guhara ibice bwamaze kwigarurira, igiye kubyumvishwa mu buryo budasanzwe n’igisirikare.

Lavrov yaganiriye n’ikinyamakuru Tass abwira Ukraine ati "Nimwubahirize ibyo byifuzo ku neza yanyu, nibitaba ibyo ikibazo kirakemurwa n’icyemezo cy’Igisirikare cy’u Burusiya."

Lavrov avuga ko gutinda cyangwa gutebuka kw’intambara ibera muri Ukraine biri mu biganza bya Leta y’icyo gihugu n’inshuti zacyo z’Uburengerazuba bw’Isi.

Lavrov atangaje ibyo nyuma y’ijambo rya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin wahamagariye Ukraine kwitabira ibiganiro by’amahoro inzira zikigendwa.

Putin avuga ko afite icyizere 100% ko azasenya misile zose za Patriots zaturutse muri Amerika.

Perezida Putin na Zelensky wa Ukraine
Perezida Putin na Zelensky wa Ukraine

Umwaka wa 2022 urangiye intambara itutumba ku migabane ya Aziya n’u Burayi, aho ibihugu bishaka kurwana hagati yabyo bimwe bifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA), ibindi biri ku ruhande rw’u Burusiya n’u Bushinwa.

Igihugu cya Iran kugeza ubu kirimo imvururu n’imyigaragambyo y’abahangana Leta, ariko ubutegetsi muri icyo gihugu bukavuga ko abateza izo mvururu bashyigikiwe na USA.

Iran, Siriya, Koreya ya Ruguru, u Bushinwa, u Burusiya, Belarus n’ibindi bihugu byinshi byo muri Aziya, ntibicana uwaka na bigenzi byabyo nka Isirayeli, Koreya y’Epfo, u Buyapani n’Ikirwa cya Taiwan bishyigikiwe n’u Burayi na USA.

Umwaka wa 2022 urangiye henshi ku mugabane wa Afurika no mu Karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko, na ho batorohewe bitewe na za kudeta zivugwaho guterwa n’u Burusiya, imvururu ndetse n’ibitero by’imitwe yitwara gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mana yo mu ijuru tabara si yacu intambara zihagarare

MANIRAGABA Edmond yanditse ku itariki ya: 8-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka