Dimitry Medvedev yaraguje umutwe ku mpinduka zikomeye zishoboka muri 2023

Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev yaraguje umutwe ku bintu 10 bishobora kuzaba muri uyu umwaka wegereje wa 2023.

Yibanze ku ngingo za politiki harimo n’izikomeye zasiga impinduka ziremereye ku rwego rw’isi ziramutse zibaye.

Dmitry Medvedev ibi yabitangarije ku mbuga nkoranyamabaga mu butumwa burebure yatanze ku munsi ukurikira Noheli ku itarika ya 26 Ukuboza 2022.

Kuri urwo rutonde rw’ibintu 10, bibanzirizwa n’uko ibiciro bya peteroli bizatumbagira bikagera ku $150 ku kagunguru, ibya gaz bikagera ku $5.000 kuri metero kibe 1.000.

Ni ibiciro byaba bihanitse cyane, kuko ubu akagunguru ka peteroli kari ku $84, mu gihe ibiciro bya gaz kuri uyu wa kabiri byageze kuri $892 kuri metero kibe 1,000.

Ikindi yakomojeho ni uko u Bwongereza buzasubira mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), umuryango bwivanyemo guhera ku wa 1 Gashyatare 2020.

Ingingo ya gatatu ni uko EU izasenyuka u Bwongereza bumaze kuyisubiramo; ndetse n’ifaranga rya Euro rikavaho. Mu bindi bishobora kuba, ngo Pologne na Hongrie bizafata ibice by’uburengerazuba bwa Ukraine.

Icya gatanu, Medvedev yavuze ko hazavuka icyo yise Fourth Reich kizaba kigizwe n’u Budage n‘ibihugu byishyize hamwe bya Pologne, Baltic states ( Estonia, Latvia, na Lithuania), Czechia, Slovakia na Repubulika ya Kiev.

Iki yise ‘Fourth Reich’ yaba ikurikiye ‘Third Reich’, inyito yahawe u Budage bwayoborwaga n’aba Nazi, hagati ya 1933 na 1945.

Medvedev yakomeje avuga ko hazaduka intambara hagati y’u Bufaransa na Fourth Reich ndetse u Burayi bugacikamo ibice.

Ingingo ya karindwi ni uko Ireland y’Amajyaruguru iziyomora ku Bwongereza, ikihuza na Repubulika ya Ireland.

Iyi ngingo imaze iminsi igibwaho impaka, ndetse hari abasaba ko hakwiye gutegurwa kamarampaka abaturage bakagaragaza aho bahagaze, kuko benshi batishimiye kuva mu Bumwe bw’u Burayi hamwe n’u Bwongereza.

Medvedev yakomeje ati “Hazavuka intambara muri Leta zunze ubumwe za Amerika, irangire California na Texas bibaye Leta zigenga. Texas na Mexico bizarema leta imwe. Elon Musk azatsinda amatora ya Perezida muri Leta nyinshi”.

Muri icyo gihe, ingingo ya cyenda ni uko amasoko manini n’ibikorwa by’imari bizava muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Burayi, byimukire muri Aziya.

Ingingo ya nyuma ni uko uburyo busanzwe bukoreshwa mu gucunga ibijyanye n’imari ku isi (Bretton Woods) buzasenyuka, bigatuma Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi bihirima.

Medvedev yakomeje ati “Euro n’Idolari bizahagarara gukoreshwa nk’amafaranga y’ubwizigame bw’ibihugu ku isi. Hazatangira gukoreshwa amafaranga yo mu ikoranabuhanga.”

Dmitry Medvedev w’imyaka 57 ni umuntu ukomeye mu Burusiya kuko yabaye Perezida w’icyo gihugu kuva mu 2008 kugeza mu 2012, Minisitiri w’Intebe ari Vladimir Putin.

Nyuma yaho, Putin yabaye perezida, Medvedev aba Minisitiri w’Intebe kuva mu 2012 kugeza mu 2020.

Kuva icyo gihe ni Umuyobozi wungirije w’Inama y’Igihugu ishinzwe umutekano, yungirije Putin, akanamwungiriza muri komisiyo iheruka gushyirwaho ishinzwe gukurikirana iby’inganda za gisirikare.

Uyu mugabo atangaje ibi mu gihe igihugu ke cy’u Burusiya gikomeje intambara kuri Ukraine aho kinafite imigambi yo gukaza umurego mu ntangiriro za 2023. Iyi ntambara ni imwe mu ngingo zatumye umubano w’u Burusiya n’amahanga by’umwihariko Amerika n’ibihugu by’Uburayi uzamo kutumvikana no gusubiranamo mu buryo bwa politiki n’mibanire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka