Mutendeli: Kwangirika kw’ikiraro cya Rwagitugusa bibangamiye ubuhahirane
Abakoresha ikiraro cya Rwagitugusa gihuza Uturere twa Ngoma na Kirehe baravuga ko kuba cyarangiritse bibangamiye ubuhahirane n’imigenderanire, kuko giteza ibibazo ibinyabiziga bihaca.
Ku wa 02/03/2015 imodoka yo mu bwoko bwa DINA yari igiye gupakira imyaka i Mutendeli ivuye i Kirehe, ipine yaheze muri iki kiraro kuyikuramo bisaba iminota irenga 10 bayiteruramo.
Iragena Emmanuel, wari uyitwaye yavuze ko atari ubwa mbere imodoka ziheramo agira ati “Iki ni ikibazo gikomeye giterwa n’uyu muhanda. Imodoka zo zihora zigwamo n’ejobundi hari iyarayemo bayikuramo mu gitondo. Badufashe bagikore rwose”.

Umwe mu batuye hafi y’iki kiraro we abona uku kwangirika kw’ikiraro cya Rwagitugusa ari igihombo gikomeye mu migenderanire n’ubuhahirane kuko imodoka zimwe na zimwe zamaze guhagarika ingendo zakoreraga muri aka gace.
Yagize ati “Ubundi hano hazaga Bisi (Bus) buri wa Kane igatwara abantu bavuye Gahara muri Kirehe ibajyanye mu isoko i Kabarondo gucuruza inanasi, ndetse bakanarangura mbese bakiteza imbere. Ariko kubera iki kiraro gishaje ntabwo iheruka kugaruka. Imodoka zihora zigwamo n’ejobundi yaguyemo tagisi Hiyasi (Taxi Hiace)”.
Abatwara za Moto muri uyu muhanda nabo bavuga ko ikibazo kitoroshye kandi ko kibangamye, ndetse ko biramutse bigeze mu mvura y’ukwezi kwa kane umuhanda wahita ufungwa burundu kuko bitaba bishoboka kwambuka icyo kiraro cya Rwagitugusa kirimo amazi aturuka mu kagera.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma butangaza ko gahunda yo gusana iki kiraro yatangiye kandi ko ikibazo gikemuka vuba ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe binyuze mu muganda rusange w’abaturage.
Muragijemungu Arcade, umunyamabanga nshingwabikorwa wUmurenge wa Mutendeli yabisobanuye agira ati “Ibikorwa byo gusana kiriya kiraro byaratangiye, ubu hari gusaturwa imbaho zizasimbuzwa ziriya zashaje, Akarere ka Kirehe nako kemeye gutanga ibikoresho birimo imisumari na ferabeto (fer à Beton) zizakoreshwa. Ibi byose turateganya kubishyiraho mu muganda rusange usoza uku kwezi kwa Gatatu. Tuzahahurira twese”.
Gusana iki kiraro ngo bizakorwa ku buryo butarambye bitewe n’uko uwo muhanda uzakorwa ku buryo burambye mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016.


Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo kiraro nibagisane rwose kuko gifasha abahahirana biborohera cyane cyane Gahara na Mutenderi.murakoze yari Hakuzimana Emmanuel Kigali nyarugenge nyamirambo.
Nange Ntuye Murenge Wagahara Mukarere Kakirehe Akagari,kanyagasenyi Umudugudu Warwabaseka Icyo,kiraro Nibagisane Vuba Kidufatiye Runini Mwiterambere Ryimirenge Uko Aribiri,mutenderi Nagahara
Habaho ibintu bibabaje. ubu se imbaho zasana hariya zigura angahe? cg ubuyobozi ntibuhazi?!! biratangaje
iki kiraro kirababaje rwose nigisanwe amazi atararenga inkombe. ubwo ni aho abayobozi bacu kandi turabizera.