Kirehe: Bamusanze mu nzu yapfuye bayoberwa icyamwishe
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 30 Werurwe 2015 mu ma saa mbiri umugabo witwa Rwabirindi Franҫois bamusanze mu nzu aho yari acumbitse mu Kagari ka Kiremera mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe yapfuye.
Murangira Céléstin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiremera, avuga ko uwo mugabo uvuka mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Kigina yari amaze amezi arindwi aba mu Murenge wa Kigarama aho yakoraga mu materasi y’indinganire n’ibindi biraka bijyanye n’ubuhinzi.
Akomeza avuga ko yari amaze iminsi ari muzima nta kibazo afite ndetse ngo no mu muganda rusange usoza ukwezi wabaye tariki 28 Werurwe 2015 ngo bamubonye ameze neza.
Ngo mu gitondo cyo kuwa 30 Werurwe mu ma saa mbiri ni bwo abaturage bamuhuruje bavuga ko basanze Rwabirindi mu nzu yari acumbitsemo yapfuye.
Gitifu Murangira, nyuma yo kumenyesha umuryango wa nyakwigendera ko umuntu wabo yapfuye, avuga ko bategereje kumushyingura ku ivuko mu Murenge wa Kigina mu gihe umurambo uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirehe mu rwego rwo gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|