Kuri uyu wa 18 Werurwe 2015, Shampiona y’icyicro cya mbere mu mupira w’amaguru yakomeje aho yaranzwe no guhindura isura nyuma y’aho benshi bemezaga ko ikipe ya APR FC yamaze kwizera igikombe.


Ku kibuga cya Ferwafa ikipe y’Isonga inasanzwe ihitoreza yahakiriye ikipe ya AS Kigali maze AS Kigali iyihatsindira igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ndikumana Bodo kuri Penaliti nyuma y’aho Songa Isaȉe agushirijwe mu rubuga rw’amahina.
Nyuma umutoza Seninga Innocent arashimira abakinnyi be uko bitwaye aho yagize ati ” Ni iby’umupira, habaye uburangare mu bakinnyi b’inyuma naho ubundi abana b’Isonga bakinnye umupira mwiza, ibi bikaba biterwa no kuba bimwe mu bibazo bagiraga byaracyemutse no kuba barabwiwe ko ikipe yabo izagumaho.”
Ku mutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali wari umaze kumenya ko ikipe ya APR FC imaze gutsindwa asanga aya ari yo manota amushimishije muri ino Shampiona.

Eric Nshimiyimana yagize ati ” aya manota niyo anshimishije kuruta ayandi yose nabonye,byari bigoye cyane gukina n’ikipe y’abana bakiri bato badapfa kunanirwa,ubu amahirwe aracyahari yo gutwara igikombe haba twebwe ndetse n’amakipe nka Police FC.”
Kuri Stade ya Rusizi ikipe ya Espoir yari yakiriye ikipe ya APR Fc, maze umukino uza kurangira Espoir itsinze APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Harerimana Jean Damascene uzwi ku izina rya Gisimba ku munota wa cumi w’igice cya kabiri.

Uyu mukinnyi uzwi nka Gismba si ubwa mbere atesheje ikipe ya APR FC amanota kuko no mu mwaka wa 2012 agikina mu ikipe ya Mukura yigeze gutsinda APR FC igitego kimwe rukumbi cyatumye ikipe y’APR FcC itakaza amanota atatu.
Muri uyu mukino kandi umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste yahawe ikarita y’umutuku izatuma adakina umukino APR FC izahuramo na Mukura mu mpera z’iki cyumweru.
Indi mikino yabaye
Sunrise 0 Musanze 1
Kiyovu 0 Etincelles 0
Isonga 0 AS Kigali 1 ( Ndikumana Bodo)
Espoir 1 APR Fc O ( Harerimana Jean Damascene)
Amagaju 1 Marines 0 (Muhindo Jean Pierre)
Kuri uyu wa kane 19/03/2015
Rayon Sports vs Gicumbi FC ( Stade ya Muhanga)
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|