Kirehe: Abantu icumi bari kwa muganga bazira inyama z’ihene yipfushije

Mu Murenge wa Nyarubuye Akarere ka Kirehe abantu icumi barwariye mu Kigo Nderabuzima cya Nyarubuye nyuma yo kurya inyama z’ihene yipfushije.

Ntigurirwa Augustin umwe mu bariye kuri iyo hene ubwo Kigali today yabasangaga aho barwariye avuga ko umuturanyi we yabazaniye inyama ku wa 25 Werurwe 2015 akimara kurya atangira kugubwa nabi ari na ko aribwa munda.

Ngo bukeye bwaho yakomeje kuribwa ari na ko acibwamo ageze kwa muganga ngo asangayo abandi bahuje ikibazi baza kumenya ko bazize inyama bariye z’ihene yapfuye.

Nkezamihigo Emmanuel. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarutunga, avuga ko umuturage umwe yapfushije ihene areba ingo enye baturanye barayibaga barayigabagabana.

Ati“Babigize ubwiru nta muyobozi cyangwa veterineri bigeze babimenyesha twabibwiwe n’uko ku wa kane batangiye gutaka baribwa mu nda ari na ko bacibwamo turatabara tubajyana kwa muganga.”

Arasaba abaturage kureka ingeso yo kurya amatungo yipfushije ati “Dufite abaveterineri mu gihe itungo ryapfuye ntibakwiye guhutiraho barya, bakwiye kumuhamagara agapima akabaha umwanzuro w’icyo bakora.”

Mu gihe umubare w’abaza kwivuza ukomeza kwiyongera umunsi k’uwundi hari abagenda boroherwa bagasubira mu rugo n’abaganga babakurikirana baratanga icyizere ko abo barwayi bakira.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka