Kirehe: Bamwe mu baturage bakomeje gufata itundwa ry’ibiyobyabwenge nk’akazi
Mukabugingo Anathalie utuye mu Murenge wa Musaza na Urayeneza Emmanuel bafatanywe ibiro 25 by’urumogi bari batwaje umugabo witwa Nkurunziza Emmanuel, wagombaga kubaha ibihumbi 10 buri umwe nyuma yo kurugeza i Nyabugogo.
Mukabugingo yatangarije Kigali Today ko byari inshuro ya kabiri akoze ako kazi ko gutwara ibiyobyabwenge. Inshuro ya mbere ngo yarugejeje Nyabugogo nta kibazo ahuye nacyo ahembwa ibihumbi 10 yumva ko abonye akazi kamutunga n’umuryango we.
Ngo ku nshuro ya kabiri yari azi ko bigenda neza nka mbere ariko yaje gufatwa, akavuga ko yashutswe n’ayo mafaranga menshi ahembwa iyo arugejeje aho rugomba kugera, bigakubitiraho n’ibibazo afite byo kurera abana batandatu.

Kubera amaramuko yatekerezaga gukuramo, ngo bamutumyeho ubwa kabiri ntiyazuyaza we na mugenzi we, Urayeneza, bahise bagenda mu rukerera rwo kuwa 18/02/2015 bajya kurufata kwa Nkurunziza aho basanzwe barufata bahura n’irondo ry’abasirikari barafatwa.
Ati “rwose bampamagaye nkurikije ikibazo nari mfite cyo gutunga abana batandatu ndavuga nti ‘ndamutse ngize amahirwe uyu muntu nkamugerezayo akantu ke nkabona ibihumbi icumi nari gukemura akabazo ko mu rugo ubundi nkihingira’, ubwo twaje guhura na paturuye (irondo) y’abasirikari batubaza ibirimo barebye basanga ni urumogi badushyikiriza Polisi”.
Urayeneza Emmanuel w’imyaka 30 we yavuze ko atabikoze abishaka ahubwo ko yashutswe ngo bwari ubwa mbere.
Ati “Njye n’umugore w’iwanjye twikoreraga akazi ko guhinga ni Manweri waje aradushuka, rwose murabona ko atari twe ni uko twashutswe, ni ukuri mutubabarire yadushutse ntitwabikoze tubishaka”.
Nkurunziza Emmanuel uvugwaho guha akazi aba bagore arabihakana ndetse akavuga ko atanabazi.
Mu mvugo igaragaza kurya iminwa yagize ati “oya aba barambeshyera mu gitondo polisi yaje iramfata ngo nacumbikiye umuntu ucuruza urumogi banzana hano kuri sitasiyo, aba bantu barambeshyera ntabwo mbazi rwose, iyi mifuka ndemera ko yaraye iwanjye nako ntayo nzi ndarengana”.
Mu gihe Polisi ikorera i Kirehe ikomeje iperereza, irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku muntu uwo ariwe wese bazabona acuruza ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza umutekano w’igihugu mu rwego rwo kubahashya.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|