Kirehe: Bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kwica umuntu
Kavamahanga Emmanuel na Uwitonze Elias uzwi ku izina rya Polisi bo mu Kagari ka Rwanyamuhanga mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bari mu maboko ya Polisi bakekwaho urupfu rw’umugabo witwa Niringiyiyaremye Jean Félix basanze mu muhanda yapfuye.
Nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Rukara John uyobora DASSO mu Murenge wa Mushikiri, ngo hari ku mugoroba wo kuwa 03 Mata 2015 ubwo basangaga Niringiyimana mu muhanda uhuza Akarere ka Kirehe na Ngoma yapfuye.
Aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, Kavamahanga avuga ko ari mukuru we witwa Uwitonze wamwishe amuteye icyuma.
Ati “Njye na mukuru wanjye twarabakingishije kuko twari ku irondo banyirukaho mukuru wanjye Uwitonze aza kuntabara mbona akuyemo icyuma arakimutera undi ahita yitura hasi turiruka, rwose yakimuteye nabyiboneye sinari nzi ko mukuru wanjye afite icyo cyuma”.
Yavuze ko yabonye amaze kumwica barahunga umwe agenda ukwe undi ukwe, ni uko DASSO iramufata imuzana kuri Polisi.
Nkundineza Antoine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwanyamuhanga avuga ko abo basore baba babikoze bitwaje irondo kandi bafite ibindi bikorwa bibi bagambiriye.
Arakangurira abaturage kwegera Imana barwanya ibintu byose bitera imfu aribyo ubusinzi n’ibiyobyabwenge, bagakaza amarondo mu rwego rwo kwirindira umutekano.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NABO BABAHANE