Kirehe: Barashimira Kigali Today ngo yabakoreye ubuvugizi bari batangiye kwiheba none bahembwe

Nyuma y’igihe kinini abubatse inyubako nshya z’ibitaro bya Kirehe bategereje guhembwa ubu bari mu byishimo kuko bose bamaze guhembwa amafaranga yabo yose bakaba ngo bashimira itangazamakuru ryabavuganiye.

Ni mu minsi itageze icyumweru Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Hakiba Solange, abajijwe iki kibazo n’ umunyamakuru wa Kigalitoday i Kirehe akavuga ko abo baturage bihangana ko ikibazo cyabo kigiye kwihutishwa.

Imwe mu nyubako z'Ibitaro bya Kirehe abo bakozi bubatse.
Imwe mu nyubako z’Ibitaro bya Kirehe abo bakozi bubatse.

Ubwo inkuru yabageragaho ku wa 24 Werurwe 2015 ko amafaranga yageze kwa Rwiyemezamirimo Murenzi abari hafi banyarukiyeyo batangira kuyafata.

Mu byo batangarije Kigalitoday bavuga ko aya mafaranga basaga nk’abayahebye mu gihe kirekire yari amaze ngo bayakesha itangazamakuru.

Uwanyirigira Grâce agira ati “Burya wazaga kutubaza amakuru twari tuzi ko ntacyo bizatanga nyuma y’iminsi itanu inkuru ihise twumva badutumyeho ngo tujye guhembwa, Kigalitoday irakabyara mwadukoreye ubuvugizi ubu bayampaye yose nta n’ijana bansigayemo pe”.

Kwizera Emmanuel, we aragira ati “Ni ibyishimo nari nayobotse ubuhinzi nenda kwicwa n’inzara ntakeka ko nzishyurwa none baratwishyuye yose ubu nsubiye iwanjye i Rubavu ndishimye rwose abanyamakuru mwarakoze".

Kigalitoday yegereye bamwe mubakopaga abo bakozi bavuga ko nyuma yo guhembwa bagiye babishyura n’umutima mwiza.

Bavuga ko ayo mafaranga bari barayirutseho igihe kinini bageraho baratuza none kubera ubuvugizi ngo bishyuwe.
Bavuga ko ayo mafaranga bari barayirutseho igihe kinini bageraho baratuza none kubera ubuvugizi ngo bishyuwe.

Mukansengiyumva Juliet ucuruza butike mu isantere ya Kirehe agira ati“Bari bamfitiye arenga ibihumbi ijana nsa n’uwayahebye nuko numva barampamagaye ngo banyishure.Mana bagiye nk’imfura rwose ni abana beza, banyishyuye yose n’umutima mwiza ntacyo mbaveba”.

Nshimiyimana Jean Nepo ushinzwe ububiko kwa Rwiyemezamirimo Murenzi avuga ko ubu amafaranga yaje abakozi batangiye guhembwa ngo umukozi ayo yakoreye yose ari kuyahabwa akaba asaba abatuye kure batashye badahembwe ko imiryango ifunguye ko basa bagafata amafaranga yabo.

Ati“Ubu ibiro birafunguye uzi ko yakoze hano wese yadusanga tukamuhemba amafaranga yose yakoreye, hari abatuye kure batashye badahembwe na bo rwose isaha bazira turabahemba nta kibazo nibirangira turatanga imfunguzo ibitaro bitangire bikore”.

Aba bakozi bahembwe nyuma y’igihe kinini bategereje ari nako basaba ubuyobozi bw’akarere kabavuganira bakabona amafaranga bakoreye dore ko abenshi ari abagiye baturuka kure.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 5 )

Wowe uravuga ngo Relation Publique wagira ngo hari umuntu umara hariya kabiri cyeretse uwabuze iyo, ikibabaje kandi ni uko bazanwa na Directeur nta n’amarushanwa , abaye , ahubwo turasaba Auditeur General azahagere arebe akavuyo gahari, haba muri administration ,Directeur atanga akazi uko yishakiye,ikibabaje ni uko nta mukozi tumarana kabiri, haba mu barwayi uko bakirwa,muzadutungure ku munsi w’umuganda ahagera saa tanu twakoze twagowe yarangiza ngo hasigaye isaha, nyamara tugakora abiri, ariko rero natwe abakozi ntakigenda cyacu uyu mugabo rwose yadufasha amaraso natwe turamuyoka, ariko umunsi ni umwe . tuzaruhuka. Banyamakuru mukomeze gukora igenzura n’ubuvugizi hejuru iyo.

rutagengwa yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

ariko ibintu bigera aho inzego zibanze ziri hehe? ubundi inzego zibanze zagakwiye kubyitaho ariko nanjye reka nshimire kigali today kubuvugizi yakoze

Abijuru yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Urakoze cyanee Servlien Munayamakuru wa Kigalitoday@com, ariko hari ikindi tugusaba , wadukoreye ubuvugizi hano ku bitaro , abarwayi bakazajya bavurwa aho kurarina bakavurwa bukeye, ikindi wavugana na Jean Nepo Director Hospital akazajya avugana ikinyabupfura,

kabayiza yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

itangazamakuru nicyo bibereyeho, bakomereze aho

muganwa yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka