Kirehe: Umwe mu bariye ku mafunguro ya East Land Motel yapfuye
Ahishakiye Théogène wo mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 23 Werurwe 2015, nyuma yo gufata amafunguro muri East Land Motel bivugwa ko yari ahumanye.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 yafashe ayo mafunguro tariki 20 Werurwe 2015 ubwo yari mu mahugurwa mu Karere ka Kayonza ku mikoreshereze ya Biogaz, mu kwiyakira afata amafunguro na bagenzi be muri East Land Motel yo mu Karere ka Kayonza, aza kugubwa nabi.
Yahise ajyanwa mu kigo nderabuzima cya Rwantonde mu Murenge wa Gatore bikomeza kunanirana bukeye ku wa 21 Werurwe 2015 yoherezwa mu bitaro bya Kirehe.
Dr. Uwiringiyemungu Jean Népomuscène uyobora Ibitaro bya Kirehe avuga ko nyuma yo kohereza Ahishakiye mu bitaro bya Kirehe aturutse mu kigo nderabuzima cya Rwantonde bakoze uko bashoboye ngo akire birananirana arapfa.
Ahishakiye ngo akigera mu bitaro yagaragazaga ibimenyetso byo gucibwamo avuga ko yafashwe nyuma yo kurya muri East Land Motel y’i Kayonza.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe akomeza avuga ko ibizamini bya nyakwigendera byoherejwe i Kigali gupimwa kugira hamanyekane impamvu nyakuri y’urupfu rwe.
Inzego zishinzwe ubuzima zasabye ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe ko umurambo wa Ahishakiye waguma muri ibyo bitaro kugira ngo hakorwe iperereza ku cyamwishe.

Uretse abo bari mu mahugurwa baririye muri iyo East Land Motel, abitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi muri OUT (Open University of Tanzania) ikorera mu Karere ka Ngoma kuwa 20 Werurwe 2015 abenshi muri bo bamerewe nabi, bakaba bari mu bitaro binyuranye nyuma yo kugaburirwa na East Land Motel amafunguro bakeka ko ahumanye.
East Land Motel yafunzwe amezi abiri
Inzego z’ubuyobozi zafashe icyemezo cyo gufunga East Land Motel mu gihe cy’amezi abiri nyuma yo gukora igenzura zigasanga ifite umwanda. Iryo genzura ryakozwe ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2015 n’abayobozi ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba n’Akarere ka Kayonza, Ingabo, Polisi na DASSO ndetse n’intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko iryo genzura ryasanze muri East Land Motel hari umwanda, maze bakora urutonde rw’ibigomba gukosorwa barushyikiriza ubuyobozi bwayo kugira ngo bibanze bikosorwe mbere yo gukomeza gukora.
Gusa uyu muyobozi avuga ko kuba bikekwa ko East Land Motel yagaburiye abantu ibiryo bihumanye umwe akitaba Imana abandi bakaba bakiri mu bitaro atari byo byatumye ifungwa, kuko hagitegerejwe ibisubizo birimo iby’ibizami abaganga bakoreye abafashe kuri ayo mafunguro, ibyakorewe amafunguro yari yasigaye, ndetse by’umwihariko ibisubizo by’ibizami bizakorerwa umurambo wa Ahishakiye wamaze kwitaba Imana kugira ngo hamenyekane niba koko ayo mafunguro yari ahumanye.

Iri genzura ryanageze no mu tundi tubari na motel zo mu Mujyi wa Kayonza. Muri Silent Hills Motel na Eastern Country Hotel ngo basanze nta kibazo cy’umwanda kidasanzwe gihari. Izi zo zizakomeza gukora nk’uko bisanzwe ariko zahawe iminsi itatu ngo zibe zamaze gushyira ku murongo ibitagenda, nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yakomeje abivuga.
MINISANTE ivuga ko igenzura nk’iri risanzwe rikorwa
Umukozi ushinzwe itumanaho mu rwego rw’ubuzima, Nathan Mugume avuga ko Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) isanzwe ikorera igenzura ibigo bitandukanye birimo n’utubari n’amahoteri mu rwego rwo kureba niba koko bifite isuku ihagije.
Mugume avuga ko igenzura nk’iryo MINISANTE isigaye irikora ifatanyije n’ikipe ibishinzwe ku rwego rwa buri karere, kandi ngo hari gahunda iba yarashyizweho y’igihe ibigo bitandukanye bigomba kugenzurirwa, n’ubwo bishobora gukorwa hadakurikijwe iyo gahunda mu gihe hari ikibazo cyihutirwa cyagaragaye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko kimwe mu byagaragaye ubwo iryo genzura ryakorwaga harimo kuba hari abafata inyama zitetse bakazibika hamwe n’izitaratekwa, “ugasanga izo batetse izindi zizijojoberezaho amaraso, kandi iyo zijojoberejeho amaraso ku bintu byahiye ugiye gushyushya ya maraso ntuyateka ngo ashye agere ku rwego rwa za nyama zari zitetse”.
Yongeraho ko abatanga serivisi z’amafunguro bakwiye kwitondera ibirungo bateka mbere yo kubikoresha bakareba niba bitararengeje igihe, kandi bakita cyane ku isuku y’aho batunganyiriza ibyo bagaburira ababagana.
Servilien Mutuyimana & Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
UWO MUNTU WAZIZE AYO MAFUNGURO IMANA IMWAKIRE. TUKIRI KUBY,UMUTEKANO NYABUGOGO NAHO UBU TUVUGANA HARI UMURAMBO W,UMUKOBWA UKUWE MU MAZI
Umuryango Wuwo Mugabo Wapfuye Azize Ayo Mafunguro Wihangane.