Kirehe: Abafatanwa urumogi ngo bashukwa n’abarucuruza
Nsengiyaremye Yosuwa na Manzi Maurice bo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Nyagatare baravuga ko bashutswe bakinjira muri gahunda yo gutunda urumogi ari nako bagenerwa amafaranga menshi nyuma y’igikorwa.
Ubwo Kigali Today yabasangaga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, aho bafungiye nyuma yo gufatanwa ibiro 12 by’urumogi, batangaje ko badasanzwe bacuruza arumogi ahubwo ko babyinjiramo bashutswe n’amafaranga menshi bahembwa.
Nsengiyaremye w’imyaka 19 aravuga ko yafashwe mu rukerera saa cyenda agemuye ibiro icyenda by’urumogi i Kabuga.
Agira ati “ubu yari inshuro ya kabiri ndugemurira Yonata, ejo bundi nibwo namugemuriye ibiro bitanu mbigezayo amahoro ampa amafaranga ibihumbi 5 yantegeye yanangaburiye, ibi byose ni amafaranga badushukisha kuko ntiwaba ugiye kwicwa n’inzara ngo ureke gukorera ibihumbi 5 mu minota”.

Avuga ko kuba yishora muri ibyo bibazo ari imibereho mibi abayemo nyuma yo kuvanwa mu ishuri n’ababyeyi be.
Manzi Maurice w’imyaka 27 wafatanwe ibiro bitatu abigemuye i Kayonza avuga ko ari bwo bwa mbere yari abikoze ashutswe n’umugabo witwa Bosco usanzwe ucuruza ibiyobyabwenge.
Agira ati “njyewe ndi umukene pe! nabaga aho nkumva bavuga ko itabi ryunguka nibwo nagiye ku cyambu abatanzaniya bampa ibiro bitatu ngo mbigemure kwa Bosco i Kayonza mfatirwa Cyunuzi, kandi Bosco niwe wanshutse ampa akazi ndavuga ngo aho kujya kwiba nafata ibihumbi 5 mu buryo bworoshye”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi avuga ko ntawe uyobewe ububi bw’ibiyobyabwenge kuko uwabinyweye ariwe wishora mu byaha birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi n’izindi ngeso mbi kuko aba nta bwenge afite.
Ati “Nk’uwo musore w’imyaka 19 winjira muri ibyo yari afite byinshi byo gukora byagira akamaro, ubu ni bahamwa n’icyaha barahanwa babe bataye igihe bidasize n’ubuzima bw’abo babigurishije, ibyo byose bigira ingaruka mu iterambere ry’igihugu”.
Arashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri abo bagizi ba nabi.
Bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 594 iteganya igifungo hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|