Kirehe: Umuturage ahamya ko abayobozi bashishikarije abantu kwicana abaruta

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe baratangaza ko bacengewe na gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, bakanenga abayobozi bacengeje amacakubiri mu baturage ndetse bakanabashishikariza kwicana.

Hari nyuma y’ikiganiro kuri “Ndi umunyarwanda” cyahuje umuyobozi w’akarere n’abahagarariye abandi mu Murenge wa Kirehe ku wa 19/02/2015, abacyitabiriye bakaba bayishimiye.

Mu kiganiro cyatanzwe na Ngirinshuti Etienne, Umuturage w’umurenge wa Kirehe, yavuze ko ikigamijwe muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari ugukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro bishingiye k’ukuri hashimangirwa ubumwe n’ubwiyunge.

Abaturage bari bateze amatwi bafite amatsiko yo gusobanukirwa neza na gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Abaturage bari bateze amatwi bafite amatsiko yo gusobanukirwa neza na gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Ikindi ni ukwibutsa agaciro k’ubunyarwanda nk’umusingi wo kurinda no guteza imbere igihugu, komora ibikomere no guha agaciro umuco wo gusaba no gutanga imbabazi, no guharanira ko umunyarwanda ahabwa agaciro mu gihugu cye.

Yavuze ko abanyarwanda bari basangiye ubumwe, ururimi rumwe n’igihugu kimwe nk’ingobyi ibahetse, biza kwicwa n’abakoroni hagamijwe gucamo abanyarwanda ibice, bigera mu madini no mu burezi kugira ngo gahunda zabo z’ivangura zihutishwe.

Nyuma y’icyo kiganiro, abaturage beretswe filime yateguwe na Dr. Pierre Damien Habumuremyi ivuga kuri “Ndi umunyarwanda” aho abaturage batangajwe n’imvugo zitandukanya abanyarwanda zaranze abayobozi bwo muri Leta zo ha mbere.

Ikiganiro Ngirinshuti yatanze kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" cyafashije abaturage benshi.
Ikiganiro Ngirinshuti yatanze kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" cyafashije abaturage benshi.

Akimana Musa ati “Iyi filime n’ibiganiro duhawe biradufashije, njye numiwe bariya bayobozi nanjye ndabaruta, kumva umuyobozi nka Minisiriri w’Intebe akangurira abaturage gufata imbunda bagahiga abandi! Habeho icyumweru cyahariwe “Ndi umunyarwanda” nibwo tuzarushaho kuyisobanukirwa neza”.

Abaturage bafashe ingamba zo gukurikiza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu kubafasha mu mibanire yabo.

Mukabisangwa Mariya ati “Ndi umunyarwanda icyo igiye kumarira ni ukwiyumvamo ubunyarwanda koko, abatuyobeje baducamo amoko abahutu, abatutsi ibyo tukabivana mu bwonko, bimanuke bijye mu matorero iwacu mu ngo tubiganire n’abana bacu bakure bumva ko iby’amoko twabirenze”.

Abasaza bifuje ko abakiri bato batarangwa n'amateka yo hambere.
Abasaza bifuje ko abakiri bato batarangwa n’amateka yo hambere.

Yakomeje avuga ati “twabirebye uko amacakubiri yatangiye bamwe ntitwari tubizi twabonye uko byagiye biza gake gake. Ingamba tugiye gufata ni ukuba umwe amoko agacika tukaba umunyarwanda gusa, ubumwe bw’abanyarwanda tubukomereho”.

“Ndi umunyarwanda ni icyitegererezo kituyobora kujya imbere tukaba twakwigisha abato ko turi abanyarwanda urabona twe turakuze, iby’amoko tukabisubiza inyuma kuko ntacyo bimaze,” Karabona Canisius.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, Nsengiyumva Appolinaire yavuze ko abayobozi ba kera bari bafite imyumvire iri hasi y’iy’abaturage bayoboye.

Ati “ubundi abanyarwanda bari bamwe baterwa ishema n’uko bafite igihugu gikomeye, abakoroni baje kirasenyuka. Mwabyiboneye muri iyi filime ivangura ryarangaga abayobozi, barutwaga n’abaturage bayoboye, mwarebye Kambanda wari Minisitiri w’intebe n’imbunda ntiwamenya niba ari umusiviri cyangwa umusirikare”.

Yifuje ko abakiriho nka Kambanda n’abandi baza bakabazengurutsa mu Rwanda bakareba uko abanyarwanda babayeho kandi barigishaga ko badashobora kubana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald arashima abatekereje gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kuko ari inkingi ikomeye cyane mu iterambere ry’igihugu.

Muzungu Gerald yasabye abitabiriye ikiganiro kubanza ubunyarwanda imbere ya byose.
Muzungu Gerald yasabye abitabiriye ikiganiro kubanza ubunyarwanda imbere ya byose.

Yakomeje asaba abagize inama ngishwanama kujya batinda kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” no kugira ngo barebe ko imyumvire n’imitekerereze y’abanyarwanda imaze gufata umurongo umwe itekereza nk’abanyarwanda batibona mo ibice bitandukanye.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ubwo iyo muvuga ko mugaya uwashishikalije abandi kwicana mumudoma ho urutoki cyangwa mugenda mukigare ngo nu i uyu ,aliko we aho ali ababa abreb mumutwe wanyu ko ntakilimo, ntacyo muce kuruhande namwe atabalimbura icyo udashoboye gukora ugisaba imana ngo nibe aliyo igikora AMINa.

kalisa yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka