Ubusanzwe biba bikomeye kubona aho kugurira inyama ku munsi w’isoko ku mabagiro umunani ahakorera, ariko ku wa 03 Mata 2015 amabagiro yari yuzuye inyama.
Maniriho Emmanuel, umwe mu bafite amabagiro i Nyakarambi avuga ko ku munsi w’isoko yabagaga inka ebyiri zigashira, ariko ngo byabaye saa tanu nta n’ibiro icumi aracuruza.

Ati “Uyu munsi ku nyama byanze niba ari itumba! Ariko n’ubundi kuri iyi minsi itegura Pasika niko bihora ubu kuri Pasika nzacuruza inka zitari munsi y’ebyiri. Nawe urabyibonera ndi njyenyine kandi ubundi ku munsi w’isoko wabonaga abaguzi buzuye”.
Ngendahimana Félicien ukorera murindi bagiro avuga ko bidasanzwe kuko abaguzi babuze.
Ati “Ku munsi nk’uyu mbere ya Pasika ntiducuruza, abantu turababura nk’ubu aho amasaha ageza twabaga tumaze kubona amafaranga menshi. Ubu baraza ubona batabishaka mbese byatuyobeye”.
Abenshi mu bakirisitu Gaturika bo bafata ko ari icyaha kurya inyama ku wa Gatanu Mutagatifu.

Bugingo Isaie usengera muri Paruwasi Gaturika ya Kirehe agira ati “Uyu munsi ni uwa Gatanu Mutagatifu twibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu wadupfuriye k’umusaraba akemera ku tubabarira ngo dukire. Twe nk’abakirisitu ntibyemewe kurya inyama, umunsi w’ububabare bwa Nyagasani byari bibujijwe ko umuntu abaga ikimasa cyangwa irindi tungo”.
Avuga ko icyo bishushanya ari ukwigomwa nk’uko na Yesu yigomwe byinshi akemera no gupfira abantu, akavuga ko abakirisitu bakwiye kwigomwa kurya inyama ndetse k’ubishoboye akigomwa kurya n’ibindi.
Ku bemera Yezu (Yesu) Kirisitu, uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi bibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu, bazirikana urupfu rwe ariko bakongera kwishima kuri Pasika kuko ngo Yezu Kirisitu ava mu bapfuye akazuka.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|