Kirehe: Abayoboke ba PSD barasaba ko ibikorwa remezo byongerwa

Abayoboke b’ishyaka PSD mu Karere ka Kirehe, muri kongere y’ishyaka ryabo ku rwego rw’akarere kuri uyu wa 14 Werurwe 2015 barasabaye ko ibikorwa remezo byakongerwa hahangwa imirimo mu kurwanya ubushomeri bwugarije urubyiruko.

Muri iyo kongere yari igamijwe gukusanya ibitekerezo bizatangwa mu nama rusange y’iryo shyaka k’urwego rw’igihugu izaterana tariki23-24 Gicurasi2015 i Kigali, abayoboke ba PSD bibanze ku bukungu basaba ko ibikorwaremezo byakongerwa birimo amashuri, amabanki mu guteza imbere ihangwa ry’imirimo harwanywa ubushomeri.

Abayoboke ba PSD Kirehe barifuza ko ibikorwa remezo byongerwa.
Abayoboke ba PSD Kirehe barifuza ko ibikorwa remezo byongerwa.

Bivuje kandi ko habaho uburyo bwo gutanga imirimo mu nzego z’ibanze mu buryo bwo gusaranganya birinda guha ububasha bwose umuntu umwe.

Bunyenyeri André aragira ati“ Iyo urebye usanga banki zose zarihariwe n’abacuruzi ugasanga amafaranga yose ahabwa abifite umukire akarushaho gukira umukene akarushaho gukena, hagomba kwigwa uburyo hashyirwaho na banki y’abahinzi.

Nshunguyinka Jean de Dieu avuga ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyakwigwaho hakabaho guhanga imirimo hubaka ibikorwa remezo mu buryo bwo gutanga akazi kuri benshi, hakabaho no kuvugurura uburyo inka zigenerwa abaturage muri gahunda ya Girinka zitangwa kuko ngo butanoze neza.

Umuyobozi wa PSD mu Karere ka Kirehe, Tihabyona Jean de Dieu, yizeje abayoboke bayo ko ibitekerezo byabo bigiye kwigwaho.
Umuyobozi wa PSD mu Karere ka Kirehe, Tihabyona Jean de Dieu, yizeje abayoboke bayo ko ibitekerezo byabo bigiye kwigwaho.

Tihabyona Jean de Dieu, Umuyobozi w’ishyaka PSD mu Karere ka Kirehe yashimye ibitekerezo byatanzwe hibandwa ku bukungu n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati“Hifujwe ko PSD mu nyaka 5 irimbere izaharanire ko ibikorwa remezo byiyongera ikindi bifuje ni uko mu gihe kiri imbere bajya batanga imyanya ya politiki ku buryo busobanutse kuko hari igihe imyanya wa politiki n’iya tekinike usanga yihariwe n’umuntu wo mu ishyaka rimwe ugasanga amashyaka amwe ntabyakira neza.”

Yakomeje gusaba abayoboke kurangwa n’imyitwarire myiza baba intangarugero batanga ibitekerezo byubaka igihugu, baharanira kurwanya akarengane n’amakimbirane, imico mibi aho bari hose bakagaragara nk’inyangamugayo.

Anathalie Niyonagira, Umunyamabanga w’ishyaka rya PSD ku rwego rw’Intara y’Ibirasirazuba, yasabye abayoboke guharanira iterambere ry’igihugu batarebeye ku ishyaka n’umurwanashyaka uwo ariwe wese baharanira kurwanya akarengane ako ariko kose kandi baba urumuri aho batuye.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kirehe PSD ihagaze neza no mu Ntara EAST bafitemo VISI PEREZIDA ALPHONSE RUTARINDWA umaze igihe muri PSD guhera 2003

Mandela yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka