Kirehe: Ngo nta munsi n’umwe yigeze yishima mu myaka 9 amaze ashatse kubera ihohoterwa akorerwa n’umugabo
Mukamurerwa Marie Goreth w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe aravuga ko kuva mu mwaka wa 2006 ashakana na Habyarimana Jean Baptiste atigeze agira amahoro kubera ihohoterwa akorerwa n’umugabo we bikaba bigeze ku ntera yo kurara acuramye ahunga ko umugabo amukoresha ibyo batumvikanyeho.
N’agahinda kenshi, avuga ko mu myaka 9 amaze ashatse atigeze yishima nk’abandi bagore ngo kuko ahora akubitwa amanywa n’ijoro yabigeza mu buyobozi umugabo akagaragaza isura nziza basubira mu rugo ngo akongera agashyirwa ku munigo.
Yagize ati“Nabuze aho mpungira kuko umugabo wanjye nyuma yo kuntoteza akajya ankubita buri munsi ari na ko atagira icyo amfasha mu rugo mu gihe dufitanye abana batanu. Ndasaba ubutane kuko ndananiwe ubu ndara ncuramye, umwe ishuka ye undi iye tugatandukanwa n’umwana kugira ngo mbone agahenge.”

Ngo byageze aho atangira kumwica urubozo amuha ibuye ngo uko atashye nijoro ajye asanga aryicayeho, atarimusangaho agakubitwa.
Aragira ati“Hari ubwo yaje mu ijoro asanga rya buye ntaryicayeho aramfata njye n’abana turyamye aduhambirira mu nzitiramubu agiye kudutwika abaturanyi barahurura.”
Yakomeje avuga ko no mu buriri atajya amuha agahenge “Ati araza akampindukiza ku ngufu nkabikora mwereka ko mbishaka ariko ku mutima nashize agakora ibye nkarara ndira ijoro ryose nk’ubu nabyaye abana batatu mu myaka ine, umwe muri 2011 undi 2012, undi 2014 nasamaga umwana afite amezi atanu.”
Yavuze ko ihohoterwa ryakomeje bigera naho bimuviramo indwara z’impyiko, igifu n’umwijima agiye no kwivuza asabwa kunywa amazi atetse ariko akabura aho ayatekera kubera umugabo.
Mukurarinda Duniya, umuturanyi w’ uyu muryango, ahamya ko ntawe n’umwe mu baturanyi utazi akaga Mukamurerwa ahura na ko. Ngo hari igihe yakubitwaga bakagira ubwoba ko aribupfe ngo bigera aho basaba ubuyobozi kubatandukanya.
Kabarisa Fulgence, Umuhuzabikorwa w’ubufasha mu mategeko mu Karere ka Kirehe, avuga ko bakurikiranye ikibazo cy’ihohoterwa rya Mukamurerwa ngo basanga indengakamere.
Cyakora ngo basanze gutandukana bidahagije umugabo atabihaniwe basaba ko Habyarimana yashyikirizwa amategeko akaba yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Kirehe mu gihe hagikorwa iperereza ngo ashikirizwe inkiko zibishinzwe.
Habyarimana, cyakora, ahakana guhohotera umugore we ahubwo akavuga ko ari we uhohoterwa.
Murekatete Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage avuga ko akarere katangiye ingamba zo gukumira iryo hohoterwa.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuberako noneho byageze no mu binyamakuru,ejo namwivugana uzasanga inzego zishinzwe umutekano zivuga ko abaturage batatangiye amakuru ku gihe;ubu se ababishinzwe baba bategereje ikihe kindi gihamya.Bayobozi nimutabare amazi atararenga inkombe kuko amagara araseseka ntayorwe;ubu muranga kujyayo kuko uyu mugore akibasha kubivuga ariko nashirao umwuka mwese muzahurura mujye kwihanganisha umuryango.Nzaba mbarirwa.
Ni ukwihangana mu ngo habamo byinshi.
None se ko barara ku buriri bumwe, ngo akarara acuramye ngo arebe ko yabona agahenge. Mu yandi magambo, ubwo ni ukuvuga ko ihohoterwa ari irishingiye ku gitsina kubera ko akoreshwa imibonano atabishaka, ngo n’ubwo we yerekana ko abyishimiye. Ntawamenya uvugisha ukuri muri aba bombi ,ariko niba batagishaka kubana, aho kugirango umwe azice undi, babahe gatanya. Nta kundi.
Ariko Abayobozi bamariye iki abaturage?
Inzego z’abagore zimariye iki abagore bagenzi babo bahohoterwa buri gihe?
None ko yashatse muri 2006 nkaba ndeba bavuga mu myaka 2001,2002,2004 ibanziriza iyo kuba yubatse urugo yabyaranaga nande? K’urundi ruhande niba uyu mugore ibyo avuga ari ukuri byaba atari byo burya umugore iyo akubereye mwiza nawe ukamubera umugabo mwiza aba ari byiza rwose erega burya abagore niba abana beza kandi bashimishwa n’ubusa upfa kuba gusa umugusha neza naho kubana burura sibyo rwose yihangane ubundi yirere abana kandi bazatandukane impaka zishire