Kirehe: Abacuruza ibiyobyabwenge akabo kashobotse
Imbwa zihumurirwa zikamenya aho ibiyobyabwenge bihishe nizo ziri kwifashishwa mu gutahura ibiyobyabwenge mu Karere ka Kirehe.
Ni muri gahunda y’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko yatangijwe mu Karere ka Kirehe kuwa 19 Werurwe 2015. Ahakozwe umukwabu tariki 18 Werurwe 2015 mu Kagari ka Cyunuzi mu Murenge wa Gatore hafatwa udupfunyika 82 tw’urumogi kwa Micomyiza Steven.

Chief Supt Célestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi Y’igihugu, aganira na Kigali Today, yavuze ko abacuruza ibiyobyabwenge bagira amayeri yose yo kubihisha, ngo niyo mpamvu igiye kujya yifashisha imbwa za kabuhariwe mu gutahura ibiyobyabwenge aho bihishwe.
Ati “igihe tugize aho dukeka ko ibiyobyabwenge bihari tuzajya twifashisha imbwa zabugenewe kuko Polisi imaze kuzigira zihagije, zirahumurirwa gusa nk’ubu ejo twarazifashishije mu Murenge wa Gatore hafatwa ibiyobyabwenge byinshi”.

Yavuze ko ari gahunda ya Polisi yo kurandura burundu ibiyobyabwenge asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru, bityo icyo kibazo cyugarije urubyiruko gicike burundu.
Uwambayinema Clémentine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Cyunuzi ari naho habereye uwo mukwabu, agira inama abaturage by’umwihariko urubyiruko, kwirinda ibiyobyabwenge baharanira gukorera igihugu bagiteza imbere kuko ari rwo Rwanda rw’ejo hazaza.

Mu mezi atatu ashize mu Karere ka Kirehe hamaze gufatwa ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi rukabakaba ibiro 300 na litiro za kanyanga zisaga 50.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|