Ntibikwiye ko Kirehe iba indiri y’urumogi -IGP Gasana

Akarere ka Kirehe karanengwa kuba ariko kaza ku isonga mu kuba indiri y’Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.

Mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko wabereye mu Karere ka Kirehe tariki 19 Werurwe 2015, Komiseri Mukuru wa Polisi, Emmanuel Gasana yashimiye Akarere ka Kirehe uko kitwaye mu gufatanya na Polisi y’ihihugu mu mwaka ushize kakanahabwa ibihembo bitandukanye, ariko anakanenga kuba gakomeje kuba indiri y’ibiyobyabwenge.

IGP Gasana yasabye Abanyakirehe gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge.
IGP Gasana yasabye Abanyakirehe gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati “Muradufasha, nimwe mwabanje kwiyubakira poste za Polisi, nimwe mwahize abandi mu gukurikirana ibijyane n’umutekano, twabahaye imodoka na za moto kandi muri gahunda za leta mukomeje kuba indashyikirwa, muri abantu dushima cyane muri na beza”.

IGP Gasana yunzemo ati “Mwibuke ibyo mwagezeho byose mu iterambere, ariko ubu Kirehe niyo ndiri y’ibiyobyabwenge, mwaba intaganzwa mukananirwa kurwanya urumogi? dufatanyirize hamwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko”.

Nsengimana yavuze ko nta nyungu yakuye mu gucuruza ibiyobyabwenge ahubwo byamufungishije umwaka wose.
Nsengimana yavuze ko nta nyungu yakuye mu gucuruza ibiyobyabwenge ahubwo byamufungishije umwaka wose.

Mu buhamya bwa Nsengimana Damien wacuruje urumogi imyaka itanu, avuga ko nta kintu yigeze akuramo uretse gufungwa umwaka wose, ariko ngo yahaboneye isomo ku buryo atasubira mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kandi ngo yatangiye kwiteza imbere abikesha ubuhinzi.

Ati “Mba ndi mu ma modoka, mu myaka itanu ntacyo nagezeho, muri 2005 narafunzwe maramo umwaka ariko namenye ububi bwabyo, ninjye ugira abandi inama zubaka, nujuje inzu ya miliyoni umunani naguze n’isambu ya miliyoni n’igice ndashaka kugarura igihe natakaje”.

Abanyeshuri bemeza ko ntawatsinda anywa urumogi.
Abanyeshuri bemeza ko ntawatsinda anywa urumogi.

Nkundineza Danny, umunyeshuri w’imyaka 18 agira ati “Nta terambere igihugu cyageraho urubyiruko rwirirwa mu biyobyabwenge. Ingamba ni izo kururwanya twivuye inyuma, uwo tubonye wese tukamushikiriza ubuyobozi, nta munyeshuri watsinda anywa urumogi”.

Muzungu Gerald, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko kuba akarere kabo kari ku irembo ry’ibihugu bibiri; Tanzaniya n’Uburundi birushaho kongera ukwinjira kw’ibiyobyabwenge, ariko ngo abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo, ku buryo mu mezi atatu ashize hamaze gufatwa ibiro hafi 300 by’urumogi na litiro 50 za kanyanga.

Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga iragira iti “Dufunge inzira y’ibiyobyabwenge turengera urubyiruko”.

Polisi yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge ihereye i Kirehe.
Polisi yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge ihereye i Kirehe.
Iyi niyo nsanganyamatsiko y'ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Iyi niyo nsanganyamatsiko y’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko.
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

vive police yurwanda

cleophase yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka