Kirehe:Polisi yafashe inka 37 zibwe Tanzaniya
Mu ijoro rishyira tariki 17/02/2015 Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe yafashe inka 37 mu Kagari ka Saruhembe mu Murenge wa Mahama bivugwa ko zibwe muri Tanzaniya abari bazishoreye baracika ubu bakaba bagishakishwa.
Nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Iragaba Felix, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, ngo kugira ngo izo nka zifatwe habaye imikoranire myiza n’abaturage baturiye icyambu.
Ngo bakimara kubona ko hari inka zambukijwe zivuye Tanzaniya bahise babimenyesha inzego zishinzwe umutekano zihita zifatwa.
Mu gihe Polisi yamaraga kugera ku cyambu ngo abari bazishoreye bahise biruka baracika na n’ubu bakaba bagishakishwa ngo bahanwe.
Iragaba yakomeje abivuga ubu izo nka zirindiwe mu rwuri rwa MINAGRI ruherereye mu Kagari ka Munini mu gihe hategerejwe ko abibwe inka baza kwigaragaza bakazisubizwa nyuma yo gukorana n’ubuyobozi bwa Tanzaniya hatangwa amakuru ko hari inka zabo zageze mu Rwanda zibwe zigafatwa.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|