Kirehe: “Kwacu” mu gufasha no gukorera ubuvugizi abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye

Umuryango KWACU ugizwe n’imiryango yaburiye abayo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 i Nyarubuye umaze kurihira abantu 40 bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Ni igikorwa basanganwe cyo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu kubafasha kubaho biyubaka.

Nyirihirwe Hiraire, umwe mu bahagarariye "Kwacu" avuga ko bifuza kwagura umuryango kugira ngo bongere ibikorwa biganisha ku iterambere rirambye.
Nyirihirwe Hiraire, umwe mu bahagarariye "Kwacu" avuga ko bifuza kwagura umuryango kugira ngo bongere ibikorwa biganisha ku iterambere rirambye.

Nyirihirwe Hiraire umwe mu bahagarariye uwo muryango avuga ko “Kwacu” ari umuryango ugizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside baba hirya no hino mu gihugu baburiye imiryango yabo i Nyarubuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Avuga ko bibumbiye hamwe bagamije gukora ibikorwa byo kwibuka n’ibindi byagirira akamaro abaturage baganisha ku kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no gufatanyiriza hamwe bakora ibikorwa bijyanye no kwiteza imbere.

Avuga ko ingamba bafite zigizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gukora urutonde rw’imiryango yazimye bakayibuka n’ibindi.

Nyarubuye iri mu nzibutso zikomeye mu Rwanda ariko ngo ntirurubakwa.
Nyarubuye iri mu nzibutso zikomeye mu Rwanda ariko ngo ntirurubakwa.

Ati “Turashaka gukora firimi ku buryo amateka ya Nyarubuye yamenyekana, gukora ubuvugizi ku nzibutso za Jenoside ziri mu Karere ka Kirehe usanga zidafashwe neza no gukora ubushakashatsi hagamijwe gukora urutonde rw’amazina y’abantu baguye i Nyarubuye”.

Umuryango “Kwacu” ugizwe n’abantu basaga ijana bakaba bifuza ko umubare wakwiyongera kugira ngo uwo muryango wagure ibikorwa biganisha ku iterambere.

Si impano y’ubwisungane mu kwivuza gusa yatanzwe ngo bazakomeza gukora ibikorwa binyuranye byo gufasha abacitse ku icumu batishoboye birimo no kubasanira inzu.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka