Kirehe: Akarere mu iterambere, abaturage mu marira

Abaturage bagera kuri 500 bari mu buzima bubi nyuma y’amezi arenga atandatu bakoze ku nyubako nshya z’ibitaro bya Kirehe ntibishyurwe, mu gihe mu kwezi k’Ukuboza bari bijejwe n’akarere ko bazageza tariki ya 01 Mutarama 2015 barishyuwe.

Uwitwa Uwanyirigira Grâce agira ati “twarumiwe, ubu nta mituweri, inzara iranuma, narwaje bwaki ubu umwana wanjye yahagaritse amashuri mu gihe nambuwe ibihumbi 90, kandi nariryaga nkimara kugira ngo ntasiba akazi, iwanjye ni amarira gusa”.

Munyaneza Jean Pierre wo mu Karere ka Rubavu ubusanzwe ni umufundi ariko ngo yayobotse isuka kugira ngo abone uko yabaho.

Ati “banyambuye ibihumbi 300 nabuze uko nsubira iwanjye, hari abatorotse bajyanye imfunguzo za nyiri amazu kubera kubura ubwishyu mbese ibya Kirehe byatuyobeye”.

Babayeho mu buzima bubi nyuma yo kubaka ibitaro bakabambura.
Babayeho mu buzima bubi nyuma yo kubaka ibitaro bakabambura.

Niwemugeni Claire w’i Rubavu nawe avuga ko aheze mu Karere ka Kirehe nyuma yo kwamburwa ibihumbi 120, kuko atari gutaha ngo abone icyo abwira umugabo we.

Ati “Akarere ntikakitwumva, ndirirwa nerera mu Gisaka mfite umugabo i Rubavu! Aziko nabaye indaya, birababaje! Ubu ntitwemererwa kwinjira mu bitaro ngo tutagira ibyo twangiza ariko nibikomeza ziriya nzu turazimukiramo ku ngufu”.

Rwiyemezamirimo Murenzi Donatien avuga ko ikibazo kiri hagati y’Akarere ka Kirehe, Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) n’iy’imari (MINECOFIN) batinze kohereza amafaranga ngo yishyure abaturage.

Tihabyona Jean de Dieu, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu avuga ko ibireba akarere byakozwe, igisigaye ari uko Minisiteri ibishinzwe yohereza amafaranga abakozi bakishyurwa.

Ati “Minisiteri y’Imari turayisaba kubyihutisha kuko natwe turabibona abaturage barababaye hashize igihe kinini batugaragariza ikibazo. Turizera ko na Minisiteri y’Ubuzima idufasha icyo kibazo kikihutishwa kuko giteye inkeke mu karere, n’ubwo ibitaro byubatswe abaturage bari mu marira”.

Imwe mu nyubako nshya z'ibitaro bya Kirehe.
Imwe mu nyubako nshya z’ibitaro bya Kirehe.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE, Dr Hakiba Solange ku murongo wa Telefoni igendanwa, yavuze ko ikibazo kigiye kwihutishwa abaturage bakishyurwa.

Ati “ni itegeko ko uwakoze yishyurwa kandi biba byarakemutse habayeho kohereza ibisabwa bituzuye, birakorwa vuba abaturage babyizere”.

Rwiyemezamirimo wubatse ibitaro bya Kirehe agomba kwishyura abaturage miliyoni zigera muri 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu Karere ka Kirehe hari ubwambuzi bukabije bwakozwe n’ibigo bimwe na bimwe birimo Helpage Progect, Micro ensure, Forward rich, Urunana Microfinance n’ibindi byambuye abaturage amafaranga asaga miliyoni 100.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muti"akarere mu iterambere abaturage mu marira?" Ntabwo akarere kari mu iterambere kuko mbere y’iterambere ry’akarere habanza iterambere ry’umuturage niba koko ubutegetsi ari ubw’abaturage kandi bukorera abaturage!!! Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda.

Croix, yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Ariko rwose ikibazo kiri Minicofin n’ikihe ?
Ibikorwa birakorwa ariko abantu ntibishyurwe none se bikorwa nta budget Reba Kirehe Rubavu Ikibuga cy’indege cya Bugesera Ikibazo n’ikihe Minister ?

kirehe yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka