Abaturage ngo bafite ububasha bwo guhindura Itegeko Nshinga igihe bibaye ngombwa-Kabalisa Fulgence
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kirehe bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2015, aho biga ku mateka y’igihugu, uko cyavutse, uko kiyubaka n’uburyo cyubahiriza amategeko, bamazwe impungenge ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ari iry’Abanyarwanda akaba ari bashobora gufata umwanuro wo kurihindura basanze ari ngombwa.
Makombe JMV, Komiseri w’Ubukungu muri FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko ayo mahugurwa yatangiye mu turere twose tw’igihugu agiye gufasha abanyamuryango kumenya uko igihugu cyavutse, uko cyasenyutse n’uburyo cyongeye kwiyubaka ndetse n’uburyo cyubahiriza amategeko hagendewe ku Itegeko Nshinga.

Ati“Iyo umunye amateka y’uko igihugu cyavutse ukuntu cyasenyutse uko cyongeye kikiyubaka n’uburyo kiyobowe ukagaragaza n’uburyo amategeko agomba kubahirizwa dushingiye ku itegeko nshinga Abanyarwanda bitoreye birumvikana ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gukora icyo bashaka mu gihugu baharanira kwigira nk’uko Perezida wa Repubulika abidutoza”.
Kabalisa Fulgence, Komiseri w’Ubutabera muri FPR mu Karere ka Kirehe, mu kiganiro yatanze ku Itegeko Nshinga yavuze ko hari amoko menshi y’Itegeko Nshinga.
Ngo mu Rwanda hakaba hagenderwa ku Itegeko Nshinga rishyirwaho n’abaturage ku buryo bafite ububasha bwo kurihindura mu gihe bibaye ngombwa.

Yagize ati“Hari ubutegetse nshingategeko; nyubahiriza tegeko; bw’ubucamanza, ubwo butegetse uko ari butatu bwose buruzuzanya birumvikana ko ubutegetse Nshingategeko bukorera abaturage kandi bufite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ni ukuvuga ko ibyo bikorwa bicungwa n’abaturage”.
Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ubwisanzure kuko ubuyobozi bushingiye ku mashyaka menshi ibyo bigatuma haba ubwisanzure ku muntu wese mu kwihitiramo ishyaka rimunogeye atangiramo ibitekerezo bye.
Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yagarutse ku miyoborere avuga ko kuva ubwami bwavaho habayeho ubuyobozi butagendeye ku Itegeko Nshinga ngo ibyemezo byafatwaga n’umuntu umwe, nyuma muri 1991 riratorwa riza guseswa muri 1994 kuko nta nzego z’ubuyobozi buhamye zariho.
Yakomeje avuga ko kugera muri 2003 habaye ubuyobozi bw’inzibacyuho hategurwa Itegeko Nshinga rishyirwaho n’abaturage muri 2003 ari na ryo ubu igihugu kigenderaho.

Mu bibazo byagiye bibazwa n’abitabiriye ayo mahugurwa, icyagarutsweho cyane ni ikijyanye n’impungenge z’abaturage ngo niba bishoboka ko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryahinduka mu gihe abaturage babishatse.
Aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kirehe bakaba bamazwe impungenge ko Itegeko Nshinga ari iry’Abanyarwanda akaba nta munyamahanga n’umwe ukwiye kubuza abanyarwanda ibwisanzure ku Itegeko Nshinga bitoreye. Ngo nibo ubwabo bafite ububasha bwo kuba barihindura.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri y’umuryango wa FPR-Inkotanyi yatangiye kuri 21/02/2015 arasozwa kuri iki cyumweru tariki 22/02/2015 mu turere twose tw’igihugu.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Bakorane ubushishozi hato nibimaze iminsi byubakwavl bitazasenyurwa nimivurungano nk’uko haraho byagiye bigaragara.
Biranejeje cyane: Iteka iyo nsomye inkuru kuri "iyi page", nezezwa nuko abaturarwanda bifuza ko ’manda’ ya HE Paul KAGAME yakongererrwa igihe agakomeza kuyobora u rwanda!Jye ndifuza ko ababishinzwe bahita babishyira mu bikorwa: Numero iri mu Itegeko Nshinga ivuga manda ebyiri gusa igakurwaho. Perezida utowe akajya akomeza kuyobora igihe cyose abaturage bakimubonamo ubushobozi. Murakoze rwose iki cyifuzo cyanye mukintangire!
Peter
u Rwanda ni igihugu cyubahiriza amahame ya demokarasi aho abaturage bakora ibibanyuze, big up Rwanda