Kirehe: Barataka ubukene nyuma yo kwamburwa n’ibigo by’imari

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bakomeje gutaka ubukene batewe na bimwe mu bigo by’imari byafunze imiryango, ababigize baburirwa irengero na n’ubu abaturage bakaba baheze mu gihirahiro bibaza uko bazabona amafaranga yabo.

Ikigo cy’imari cy’itwa Urunana nicyo gitungwa agatoki kuba cyarambuye abaturage amafaranga menshi mu gihe ngo cyaje kibinginga babonye ko gifite ubuzima gatozi baracyitabira bakorana nacyo mu ntangiro za 2008 bumva ngo cyafunze babura irengero ryacyo.

Ntaganzwa avuga ko ibihumbi 430 bamwambuye ngo yagiye kuyabikuza ashaka kugura inzu asanga bafunze.
Ntaganzwa avuga ko ibihumbi 430 bamwambuye ngo yagiye kuyabikuza ashaka kugura inzu asanga bafunze.

Ndagijimana Célestin wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe avuga ko yazindutse ajya kubikuza amafaranga yo kwifashisha m’Urunana asanga imiryango irafunze, ubu yambuwe agera kuri miliyoni n’ibihumbi magana abiri.

Ntaganzwa Bernard we yambuwe agera ku bihumbi 430, avuga ko mbere bakoranaga na Banki y’abaturage haza Urunana bakangurirwa gukorana nabo babizeza ko bazajya babaha inguzanyo ngo birangira baburiwe irengero.

Nubwo bamaze imyaka igera kuri irindwi bambuwe, abaturage baracyabitse udutabo.
Nubwo bamaze imyaka igera kuri irindwi bambuwe, abaturage baracyabitse udutabo.

Yagize ati “Mu ntangiro z’umwaka wa 2008 twagiye kubikuza dusanga bafunze, nyuma akarere kohereje abakozi baratubarura turishima ngo tuzishyurwa turategereza na n’ubu ntacyo turabona.”

Avuga ko icyabateye kugirira iyo banki icyizere ngo ni uko bababwiraga ko bafite ubwishingizi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Ntazinda wishyuza ibihumbi 300 ngo yababajwe n’uburyo bagiye batavuze none abaturage bakaba bagiye kwicwa n’ubukene.

Ati “Twaregeye akarere badusaba ibyangombwa bakora urutonde ngo twishyurwe biba imfabusa,ikitubabaje nuko batigeze baduha amakuru ngo tumenye aho bagiye, ubujura nkubwo buraturambiye dukwiye kurenganurwa, reba imyaka irindwi ishize! Turababaye.”

Tihabyona Jean de Dieu Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Ubukungu avuga ko ikigo by’imari Urunana cyatangiye kigaragaza ibikorwa bizamura abaturage nyuma kigira imicungire mibi y’umutungo.

Icyo ubuyobozi buteganya ngo mu gihe icyo kigo kitaraseswa abari bakigize bagiye gukurikiranwa bishyure amafaranga y’abaturage. Nubwo Urunana rwishyuzwa arenga miliyoni 25 hamaze kubarurwa abarufitiye umwenda ugera kuri miliyoni 10.

Uretse Urunana rwambuye abaturage i kirehe hari na Koperative zagiye zihomba zikambura abaturage nka Koperative Inzira, Intera n’izindi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ba Nyakubahwa Bayobozi b’Igihugu,ko abaturage birya bakimara bakizigamira bakwamburwa n’abashoramari bazwi na Leta kandi bafite ubuzima gatozi ntibarenganurwe?

Giharamagara yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Muraho abakunzi b,urubuga rwacu.Nuko Bantu b,I kirehe dusangiye akababaro no mu karere ka Ngoma Nuko abo bawutetse ugashya NGO ni URUNANA batwakije turi benshi nanjye agera kubihumbi 500.000frw narahebye abo bireba munshingano nibaturenganure rwose ibi ni akarengane twe bimaze imyaka icyenda twarumiwe pe.

Hategekimana Donatien yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka