Kirehe: Amadini niyerure aganire ku mateka ya Jenoside -Padiri Rutinduka
Padiri Rutinduka Laurent, impuguke ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 arasaba abanyamadini kwerura bakaganira ku mateka ya Jenoside mu rwego rwo gukura abayoboke bayo mu rujijo.
Yabivugiye ku ruzi rw’Akagera ku cyambu cya Migera, ku wa 07 Mata 2015 ahabereye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Yavuze ko amadini yahembeye ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bamwe mu bayobozi bayo bateshuka ku nshingano zabo.

Yagize ati “Amadini nayo yagiye akora nabi, no muri Kiriziya Gaturika byaragaragaye aho Musenyeri Vincent Nsengiyumva yari muri komite ya MRND, Musenyeri Vincent Perrodin ashigikiye abahutu, Musenyeri Class kera muri za 1930 yashigikiye abatutsi ku buryo bugaragara, hari ba Sebununguri mu baporoso, ba Ndandari n’abandi”.
Yavuze ko amadini niyerura akavuga ukuri ku mateka ya Jenoside bityo abana ntibavukire mu gihirahiro bizafasha kwigisha abantu inkuru nziza ya Yezu Kirisitu mu gihugu kitagira urwango.
Muzarehe Elizabeth warokokeye ku cyambu cya Migera yavuze ko ubwo bari bahungiye kuri icyo cyambu interahamwe zahiciye abantu benshi bakizwa na bamwe bari bahafite amato.

Ati “Ubwo abandi bari bamaze kubica twarihishe tuza kubona umugabo witwa Matiyasi twari dusanzwe tumuzi akaba yari afite ubwato aduha abasare tubona turambutse turusimbuka dutyo”.
Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasabye abaturage gukomeza kurushaho kwimakaza ubumwe barwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Nk’uko bivugwa n’impuguke ku mateka ya Jenoside, ku cyambu cya Migera ngo hatujwe abantu muri 1982 birukanwe muri Uganda n’uwari Perezida Milton Obote.
Muri 1991 nibwo batangiye kubica babita ibyitso by’inkotanyi barakomeza no muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Ubu umubare nyawo w’abatutsi biciwe ku cyambu cya Migera nturamenyekana.

Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kuba ingengabitekerezo yari iriri mu madini, kuba abanyamadini baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi
twibuke kandi twiyubaka, aya mateka yacu ni mabi gusa tuzakomeza tuyibuke kuko kuyibagirwa haba hari ikindi kibi kiyaruta, never again