Rutsiro: Umusore yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa
Simbankabo Pierre w’imyaka 22 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Kirwa mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa.
Byabaye ku wa 06 Mutarama 2015 ubwo nyakwigendera yacukuraga yari mu kirombe acukura amabuye y’agaciro.
Abo bari kumwe ngo babonye kimugwiriye bamuvanamo bamusiga imusozi bahita bahamagara ubuyobozi.
Umunyamabanga Nhingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Reberaho Raphael, yadutangarije ko Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba ari ikirombe cyamugwiriye cyangwa yaba yahohotewe n’abo bacukuranaga kuko bamusize imusozi.
Harashidikanywa ku rupfu rwe kuko nyuma y’uko bagenzi be batabaje bavuga ko yagwiriwe n’ikirombe ngo bamukuyemo bagahita bigendera kugeza n’ubu bakaba bataraboneka.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Murunda kugira ngo abaganga bemeze neza icyamwishe nyuma babone kumushyingura.
Ohereza igitekerezo
|
Ariko leta n’inzego z’umutekano ko zidahwema gutanga inama kuri bano bacukuzi b’amabuye y’agaciro habura iki ngo zikurikizwe ahubwo se nizihe ngamba zaffatwa ngo izi mpfu zigabanyuke cyangwa zicike burundu, hakwiye kwigwa kuri kino kibazo kuko abantu baragwirwa n’ibirombe sana cyane abo mu majyepfo i Gitarama
Birababaje Nyakwigendera imana imwakire, Abandi nabo bakwiye kuboneraho isomo mu gucukura amabuye y’agaciro hagomba kubahirizwa amabwiriza agenga gucukura ikindi n’uburyo bwo kwirinda impanuka nabwo bukanozwa abantu nabo bakirinda ubwabo, Bitabaye ibyo impanuka ntizagabanuka mu birombe.