Yaguwe gitumo atetse Kanyanga

Mugwaneza Charles w’imyaka 39 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi mu Karere ka Ruhango, guhera tariki ya 08 Mutarama 2016, nyuma yo kugubwa gitumo atetse Kanyanga.

Yafatiwe mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango mu ma saa sita z’amanywa atetse ingunguru ya Kanyanga.

Aho basanze Mugwaneza atekera Kanyanga.
Aho basanze Mugwaneza atekera Kanyanga.

Inzego z’umutekano zamusanze mu baturanyi barimo kunywera Kanyanga, nyuma y’uko abaturage bamutanzeho amakuru maze bahita bamutwara iwe basanga ingururu ku mashyiga atetse Kanyanga.

Uretse iyo yari ku mashyiga, indi ngunguru yuzuye Kanyanga bayisanze mu cyumba uyu Mugwaneza abamo, icyumba gihora kijimye cyane.

Imbere y’aho yari atekeye Kanyanga ho hagaragaramo umuvure wuzuyemo ibintu bivangavanze utapfa kumenya ibyo ari byo, hirya gati y’uwo muvure hari hari akadobo litiro 5 gatonyangiramo kanyanga iva mu ngunguru yari ku mashyiga.

Mugwaneza yemera ko koko ateka Kanyanga, akavuga ko abiterwa no gushaka ubuzima ariko agasaba imbabazi. Uyu mugabo bigaragara ko kubera guhora muri kanyanga, asa nk’uwataye ubwenge, asaba abakibikora kubireka kuko nta nyungu. Ati “Rwose babirike kuko nta nyungu irimo uretse guhora ufungwa”.

Nsengimana Zephanie, umwe mu baturanyi ba Mugwaneza avuga ko kwengera Kanyanga muri ako gace ari uguhemukira abaturage.

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ruhango zikunze kuvuga ko Kanyanga iri mu bya mbere bihungabanya umutekano muke muri aka gace.

Zizeza abaturage ko ziri maso kandi zitazihanganira abakora ibinyuranyije n’amategeko zikabasaba ubufatanye batanga amakuru ku cyo ari cyose gishobora kubahungabanyiriza umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka