Akurikiranweho gusambanya umwana amushukishije kumuha Bonane

Nyumbayire Bernard utuye mu murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, akurikiranweho gusambanya umwana amushukishije kumuha Bonane y’umwaka wa 2016.

Uyu musore w’imyaka 35 y’amavuko ari mu maboko ya polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyanza, nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Mbarubukeye Vedaste yabitangarije Kigali Today.

Icyaha kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cya burundu cy'umwihariko.
Icyaha kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Ati: “Umwana avuye kuvoma yanyuze yanyuze kwa Nyumbayire Bernard umusaba kumuha Bonane arayimwemerera. Ni uko ageze iwabo arambara arakaraba aritunganya ajyayo nibwo nyuma byaje kumenyekana ko yageze iwe akamusambanya.”

Yavuze yasambanyije uyu mwana w’imyaka 13 ku munsi mukuru wa bonane, wabaye kuwa gatanu tariki 1 Mutarama 2016.

Aya makuru amaze kumenyekana ababyeyi b’uwo mwana bitabaje polisi ibegereye basanga ari kumwe n’umwana yamukingiranye mu cyumba.

Nyumbayire Bernard yahise afatwa ashyirwa mu maboko ya polisi ya Busoro, naho uwo umwana ajyanwa kwa muganga ngo akorerwe isuzuma, nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Busoro yakomeje abivuga.

Umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko, nk’uko Ingingo ya 191 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ABAGABO BAHOHOTERA ABANA N’UKUBATIRA URUBAKWIYE

NSENGIMANA yanditse ku itariki ya: 25-12-2016  →  Musubize

Uwomwana.arababaje?
kumusaba ubunani
akamuha ubwokumu
sambanya.
uwomugabo icyahacyimufashe akabona.igihanocyaburundu uwomwana arababajepee!

Ntambira jlambo yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

BIRAMBABAJE KWERI?

NI THEOS yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

birakwiye ko ababyeyi abarezi n’abanyarwanda muri rusange duha agaciro iki gikorwa cyo guhashya aba bagizi ba nabi,nyuma yiki nubundi muri uyu mudugudu umusore w’imyaka 29 yafashe umwana w’imyaka 2 bikekwa ko yaba yanamwanduje sida.kubwajye umuntu wese ukekwa najya gukatirwa ajye ajyanwa ahabereye icyaha wenda byatera nabandi ubwoba.

abana nabo bakwiye kwirinda insore sore zibana muma geto.nabo bakirinda gushukisha abana utuntu cyane ko yari yaramugize nk’umugore.
ababyeyi nabo bagatangira amakuru ku gihe amazi atararenga inkombe. MURAKOZE CYANE.

kwigira germain alias mwarimu yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

Mbega umugabo w’umuhemu uyu mugabo akurikiranwe icyaha nikimuhama ahanwe by’intangarugero kuko nta bumuntu agira.

Juma yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

Uretse KO ibyakozwe atari byiza, ariko ikigaragara ni uko uyu mwana w’umukobwa ashobora kuba abimenyereye ukurikije iyi nkuru. Ababyeyi bakwiye kujya baganiriza abana babo bakareka kujya bishora mû mibonano mpuzabitsina batarakura. None se wowe uti yarabanje arakaraba, aritunganya ajya kuryama mû nzu y’umusore. Ni ikibazo kbs ku bana bacu.

Ggh yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka