Bifashishije Mobile Money mu kwiba abaturage arenga miliyoni

Kuri sitasiyo Polisi ya Nyamata mu Bugesera, hafungiye abantu bane bacyekwaho kwiba abaturage n’umurenge SACCO bakoresheje uburyo bwa Mobile Money.

Aba bagabo ari bo Manirakiza Betty, Mukandayisenga Florence, Nizeyimana Jean Claude na Iyarwema Aimable nibo bacyekwaho ubu bujura bakoresheje ubu buryo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefoni zigendanwa.

Uburyo bwa Mobile money bwakoreshajwe mu kwiba mu karere ka Bugesera.
Uburyo bwa Mobile money bwakoreshajwe mu kwiba mu karere ka Bugesera.

Hibwe kandi n’abatanga serivise za Mobile Money amafaranga angana n’ibihumbi 637Frw, bituma amafaranga yibwe yose hamwe angana na 1,737,000Frw.

Hagumimana Theogene akorera muri senteri ya Mayange avuga ko tariki 5 Ukuboza 2015 yibwe ibihumbi 120Frw, ayibwe n’uwari uje kubitsa amafaranga.

Agira ati “Haje umuntu aje kubitsa amafaranga 1100 muhaye telefone ngo yandikemo numero ayimarana umunota wose, nyuma nibwo nayimwatse mpita mbona ubutumwa bugufi bugaragazako yohereje amafaranga ibihumbi ijana na makumyabiri kandi ntigeze nyohereza, ni ko guhita ntabaza uwo muntu ahita afatwa.”

Uwimana Marie Rose nawe ukorera mu mujyi wa Nyamata avuga ko uwo munsi nawe umuntu yamwegereye ashaka ko amubikira 500Frw, amuhaye telephone ngo yiyandikiremo umubare w’ibanga ahita yiyoherereza ibihumbi 72Frw aramucika.

Aba bacuruzi ni bamwe mu bandi umunani bagiye bibwa mu buryo bumwe, aho babaga bahaye telefone umukiriya ngo yiyandikire numero, birinda ko bazandika nabi bikabateranya n’umukiriya.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko aba bantu ibakurikiranyeho icyaha cy’ubujura bukoresheje mudasobwa n’ibindi byaha bisa na byo, gihanwa n’ingingo ya 307 yo mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha.

Nibaramuka bahamwe n’iki cyaha, bazahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba bagabo bareze cyane baraguhamgara bakakubaza ibintu byimibare wareba gato ugasanga ama unite ari muri telephone yawe yahise agenda kera’ ahubwo abaturarwanda bagomba kuba maso kuko bano bagabo ni benhsi cyane kandi n’abahnga ahubwo turasaba police yacu ko bano bagabo nabo yabahagurukira ubu busambo bugacika.

Juma yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Abo bareze; haruherutse kunyaka phone ngoyandike nber yumuntu ashaka koherereza message maze ndayimuha, ninjiye munzu yaho twari turi njya kumucungira mukirahuri cyidirishya Mbona ari mubijyanye na mob money yanjye ariko yabuze umubare wibanga kuko iyobakeka irimo nka date de naissance narayihinduye, nasohotse bwangu ntitaye ko ari umufille namuteye inshyi ebyiri ansaba imbabazi anansaba kutamuteza abantu ati mbabarira sinzongera!

Kagagi yanditse ku itariki ya: 12-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka