Nyanza: Hatoraguwe umurambo w’umugabo bikekwa ko yahotowe

Mu karere ka Nyanza hafi y’ahahoze icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Irakoze Gabriel bikekwa ko yaba yishwe ahotowe.

Uwo mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yabonywe n’umushumba wari wahuye inka mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mutarama 2016 umurambo we ugaragara nk’uw’umuntu wishwe ahotowe.

Icyangombwa cye bamusanganye
Icyangombwa cye bamusanganye

Ndungutse Fidèle w’imyaka 23 y’amavuko wari uragiye inka akabona umurambo w’uwo mugabo muri icyo gitondo yatangarije Kigali Today ko yamugezeho mbere y’abandi.

Yagize ati : “Nahuye inka mu gitondo mu gihe ndi kuzitangatanga mu ishyamba nibwo nabonye umurambo w’uriya mugabo”.

Uyu mushumba akomeza avuga ko yahise abimenyesha abantu babiri bamunyuzeho bazindutse bajya ku kazi.

Ati: “Njye nta n’ubwo namukozeho ahubwo nahise nihutira kubimenyesha abantu bari mu nzira bagenda ”.

Ubwo abantu bari batangiye kuhagera ari benshi bamwe muri bo batabaje Polisi ihageze itangira iperereza ku bantu yahasanze barimo n’uwo mushumba wamugezeho mbere y’abandi.

Icyangombwa uwo mugabo yari afite ni cyo cyafashije polisi kumenya aho yari atuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Muri ako kanya nibwo n’umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yazize kuko hakekwaga ko yaba yishwe ahotowe.

Mutuyimana Juliene umwe mu batuye hafi yaho uwo murambo bawusanze yatangaje ko byari bisanzwe ko aho hantu bahamburira abantu.

Abantu ba mbere bahageze baje kureba umurambo
Abantu ba mbere bahageze baje kureba umurambo

Yabibanuye atya: “Nanjye ubwanjye mu minsi ishize natashye butangiye kwira ntangirwa n’insoresore zishaka kunyambura ariko inyuma yanjye hari umuntu ndatabaza arantabara”.

Undi na we yunzemo avuga ko ubugizi bwa nabi bw’aho hantu busanzwe asaba ko hajya hacungirwa umutekano bagakumira ibyaha by’urugomo bihakorerwa ngo kuko bibangamiye umudendezo w’abahanyura mu masaha y’umugoroba na n’ijoro.

Mu gace umurambo w’uyu mugabo yatowemo hari ishyamba bikomeje kuvugwa ko riberamo urugomo rw’insoresore zitangira abantu zikabambura mu gihe ari nijoro cyangwa habaye ikibazo cy’amashanyarazi agenda rimwe na rimwe agatinda kugaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka