Abajura bateze imodoka ya Bralirwa barayambura

Abajura bateze imodoka ya Bralirwa yari igeze mu Karere ka Rulindo iturutse i Rubavu yerekeza i Kigali bayitwara amakaziye y’inzoga.

Byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri tariki 12 Mutarama 2016, ubwo iyi kamyo yo mu bwoko bwa Romoroki (Remorque) yari igeze Murenge wa Rusiga mu Kagari Gako ipakiye amakaziye 134 y’inzoga za mitsingi yari ivanye i Rubavu.

Amakamyo ya Bralirwa akura guhura n'ibibazo mu muhanda uva Kigali werekeza Rubavu (Foto archive).
Amakamyo ya Bralirwa akura guhura n’ibibazo mu muhanda uva Kigali werekeza Rubavu (Foto archive).

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Robert Ngabonziza, yavuze ko abo bajura bayisatiriye hafi sa sita z’ijoro basatura ihema ryari ritwikiriye amakaziye bateruramo amwe barayatwara andi ameneka mu muhanda.

Umushoferi wari uyitwaye ari we Nkundumpatse Celestin yitabaje Polisi ihita ihagera, ifatanyije n’abaturage babasha kugarura amakaziye 27 y’inzoga zuzuye Mitzingi n’andi 60 yari arimo ubusa.

Polisi yavuze ko hakibura andi makaziye agera kuri 47 yuzuye inzoga, ariko bamwe mu bajura bakekwaho kwiba izo nzoga Polisi yafashemo babiri mu gihe abandi bagishakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Polisi yongere ingufu mu mutekano,abujura bumaze gufata indi sura,mu kanya nibwo nasomaga kuri facebook umunyamahanga yanditse uburyo bamwibye,abandi nka 3 baza basobanura nabo uko byabagendekeye

Claude yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka